Rusizi: Abazunguzayi buzuye amashimwe kubw’ibyo bakorewe

Abahoze ari abazunguzayi b’imyenda n’inkweto mu mujyi wa Rusizi bagizwe n’urubyiruko ku kigero cya 90% barashima Leta yabahaye aho bakorera heza muri gare ya Rusiz,i bakaba batakirirwa bacungana n’abashinzwe umutekano n’ayo bakoreye bakayacyura amahoro.

Umuyobozi w’isoko rishya Uwamahoro Aisha wari umaze imyaka 25 mu buzunguzayi ashimira Leta yaribubakiye

Abo bari abazunguzayi barenga 400, bavuga ko mbere yo guhabwa agace bakoreramo muri gare ya Rusizi, bakoraga mu buzima bubi cyane, bacungana n’inzego z’umutekano zabamburaga ibyo baje gucuruza, uko bazibonye bagakuka imitima nubwo zaba zitabavugishije.  Zaba zibakurikiye zishaka kubibambura, bakiruka hakaba n’abahavunika, ntibinagaragaze neza isura y’umujyi n’igihugu.

Muhire Désiré w’imyaka 25, avuga ko icyo gihe bari mu buzima bwo kwiheba kuko banabirukagaho batababwira aho bajya gukorera, abo bafashe nyuma yo kubambura twose bakabajyana mu kigo kibagorora, bakamarayo amezi 3, bakavayo n’ubundi ntibabireke kuko bwari ubuzima bwabo.

Ati: “Twari twarabaye ibikange. Abenshi turi urubyiruko rwacikirije amashuri, urwayarangije rukabura ikindi rukora, umuntu akajya mu buyede ayo abonye akayaranguza inkweto cyangwa imyenda mike azunguza ngo aticara bikamuviramo kwiba cyangwa andi makosa yamuviramo ibyaha agafungwa, yayizunguza bamufata bakamwambura twose agasubira mu buyede.”

Nyirahabimana Jeannette na we uvuga ko yazunguzaga inkweto, avuga ko muri uko kwiruka bikanze inzego z’umutekano hari abagore babaga batwite bikabagiraho ingaruka zikomeye mu buzima bwabo n’abo batwite, abakobwa na bo bamwe bakahavunikira, ku buryo bibazaga amaherezo y’ubwo buzima ntibayabone.

Ati: “ Ntawe utarabonaga uburyo twabaga twuzuye imihanda yose yo mu mujyi tunagera mu ngo z’abaturage ducuruza, mbese usanga ari akajagari gakabije. Ntitwagombaga kuzayivamo batatweretse aho dukorera kuko abenshi ni urubyiruko rutagira ikindi rukora imibereho yari iruhije cyane.”

Bashimira Leta yabyizeho neza igasanga igisubizo ikabahamagara bakaganira, bagafatira hamwe umwanzuro wo kubajyana muri gare.

Ingabire Odette wari umaze imyaka 9 azunguza inkweto, ati: “Ubuyobozi bwaraduhamagaye muri Gashyantare 2024, butubaza icyo twifuza,tubusubiza ko  twifuza aho twakorera  heza, hari abakiliya kuko natwe tutari twishimiye gukomeza gukorera mu mihanda.’’

Yongeyeho ati: “Twasabye aha muri gare, barahaduha, turahakorera twishimiye. Amezi 5 mpamaze andutira kure imyaka 9 namaze nirukanka imisozi. Ndakora ngatahana amafaranga nakoreye yose nta bwoba ko banyambura ibisigaye cyangwa na yo nkayata, umutima uri hamwe, amaguru ntakiruha, mbese turanezerewe cyane.”

Umuyobozi w’iryo soko rishya ry’inkweto n’imyenda muri gare ya Rusizi, Uwamahoro Aisha, wari umaze imyaka 25 mu buzunguzayi, avuga ko ubu nta wazunguza inkweto mu mujyi ngo bamurebere.

Ati’’ Turi amahoro, ubu ni twe ba mbere barwanya ubuzunguzayi mu mujyi, nta wakongera kubunzamo inkweto cyangwa imyenda tumureba.’’

Avuga ko nubwo bishimira ko aho bakorera bahaherewe ubuntu, , bafite ikibazo cy’igishoro gito, [….] bagasaba kubumbirwa mu makoperative, Akarere kakareba uburyo bafashwa nubwo bahabwa inguzanyo bazagenda bishyura.

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Dr Kibiriga Anicet, avuga ko hafashwe kiriya cyemezo akajagari kamaze kuba kenshi mu mujyi, hari n’impungenge ku buzima bwabo n’iz’umutekano muke bashoboraga guteza, muri gare akaba ari heza kuko hari abakiliya benshi, akanabizeza ko ikibazo cy’igishoro ku bagifite kizakemurwa vuba.

Ati: “Ikibazo cy’igishoro cyo kizakemuka vuba binyuze muri VUP. Umwaka w’ingengo y’imari waratangiye, amafaranga arahari igisigaye ni ukwibumbira hamwe mu makoperative, ku buryo aya mezi 3 ya mbere y’ingengo y’imari yarangirana no kuyabona.’’

Abasaba kubyaza umusaruro ufatika amahirwe bahawe, bakirinda gusubira mu mikorere ishyira ubuzima bwabo mu kaga, bakihutira gukora ibyo basabwa ngo abashaka inkunga cyangwa inguzanyo bazibone, bakanaba aba mbere mu gukumira no kurwanya ubuzunguzayi mu mujyi.

Advertisements
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Dr Kibiriga Anicet yijeje abakorera mu isoko bahawe muri gare ko Akarere katazabatererana

Izindi nkuru wasoma:

  1. MENYA AKAMARO KADASANZWE K’IPAPAYI
  2. Umusaruro uturuka ku burobyi bw’amafi bukozwe kinyamwuga
  3. Gukora imibonano mpuzabitsina birinda kandi bivura indwara nyinshi
  4. Ibanga ryihishe mu kunywa amazi y’indimu

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

error: Content is protected !!
Scroll to Top