Rusizi: Imodoka yataye umuhanda mu gicuku yinjira mu nzu y’umuturage

Imodoka yo mu bwoko bwa Daihatsu yavaga i Bugarama yerekeza i Kamembe mu Karere ka Rusizi yarenze umuhanda igeze mu Mudugudu wa Cyimbogo, Akagari ka Karangiro mu gicuku, yinjira mu nzu y’umuturage wari wiryamiye ariko ntiyagira uwo ihitana. 

Mbarushimana Albert wo mu Murenge wa Mururu ni we wari utwaye iyo modoka yari yikoreye imyembe mu masaha ya saa kumi z’igitondo gishyira ku wa Gatandatu.

Abageze ahabereye iyo mpanika bahamya ko iyo modoka yakubise inzu y’umuturage igashwanyaguza icyumba cy’uruganiriro ariko mu by’amahirwe ntiyarenga ngo igere mu byumba bararamo.

Hamuri Jean Paul wabonye ibyabaye, yabwiye Imvaho Nshya ko yari impanuka ikomeye kuko  umushoferi ashobora kuba yari yatwawe n’ibitotsi akarenga umuhanda atabizi.

Yongeyeho ko ba nyir’inzu bari baryamye bakangukiye hejuru bumvise ikintu gikubise  inzu muri iryo joro, bagiye kureba basanga ni imodoka.

Ati: “Inzu, imodoka n’imyembe byose byangiritse, inzu igice cy’imbere cyose kirangirika, ku bw’amahirwe ntibyagera mu byumba bari baryamyemo. Yari yubakishije amatafari ya rukarakara, amasaha yose y’amanywa abaturage bashakishaga uburyo bafasha umuryango wahuye n’ibyo byago, ahangiritse hagasanwa.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda SP Emmanuel Kayigi, yavuze ko impanuka yatewe n’uburangare bw’umushoferi ageze ahamanuka.

Yavuze ko iyo modoka yakase ibumoso ariko ku bw’amahirwe igasenya igice kitari kiryamyemo umuntu muri ayo masaha y’ijoro.

Ati: “Hari mu ma saa kumi z’igitondo, bayiryamyemo. Umushoferi yahise akomereka byoroheje ajyanwa ku Kigo Nderabuzima cya Saint François ku Rusizi rwa mbere, abari mu nzu ntacyo babaye kuko igice bari baryamyemo kitashenywe.”

Advertisements

Yibukije abashoferi gukurikirana ubuzima bw’ibinyabiziga byabo, bakajya babikorera igenzura badategereje kubibwirizwa, bakanirinda icyabarangaza cyose igihe batwaye mu muhanda.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

error: Content is protected !!
Scroll to Top