Rutahizamu w’imyaka 18 w’ikipe y’igihugu Amavubi arifuzwa n’amakipe yo muri Portugal na Maroc

Rutahizamu Yangiriyeneza Erirohe ukinira Tony Football Excellence Football Academy, ari kwifuzwa n’amakipe atandukanye yo mu Cyiciro cya Mbere muri Maroc ndetse no muri Portugal. Uyu musore w’imyaka 18, arimo kwerekana impano idasanzwe mu mupira w’amaguru, cyane cyane mu mikino y’abatarengeje imyaka 20.

Muri Shampiyona y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 20, Yangiriyeneza yigaragaje ubwo yatsindaga ibitego bitatu mu mukino Tony Football Excellence Football Academy yatsinzemo Rutsiro FC ibitego 4-1. Uyu mukino ni wo wagaragaje neza ubushobozi bwe, byatumye amakipe yo hanze akomeza kumuhanga amaso.

Uyu mukinnyi amaze gukora igerageza inshuro ebyiri mu makipe yo muri Portugal, arimo G.D. Estoril Praia na Rio Ave F.C., zose zo mu Cyiciro cya Mbere. Imyitwarire ye myiza mu igerageza ndetse no mu mikino y’Ikipe y’Igihugu y’Abatarengeje imyaka 20 ni yo yatumye amakipe y’abato yo muri Portugal akomeza gushaka kumusinyisha.

Mu itangazo ryashyizwe hanze n’ikipe ya Tony Football Excellence Football Academy, bagize bati: “Erirohe uherutse kuzuza imyaka 18, ari kwifuzwa n’amakipe y’abatarengeje imyaka 19 yo muri Portugal nyuma yo kugirirayo imyitozo myiza inshuro ebyiri ndetse no kwitwara neza mu mikino y’Ikipe y’Igihugu y’Abatarengeje imyaka 20. Amasezerano ye ategerejwe vuba.”

Uretse amakipe yo muri Portugal, amakuru ava muri Tony Football Excellence Football Academy avuga ko hari n’amakipe yo muri Maroc yagaragaje ko ashaka kugura Yangiriyeneza. Ubu icyemezo cyo guhitamo aho azerekeza kiri mu biganza bye, kandi amahitamo azagira ashobora kumufasha mu rugendo rw’iterambere rye nk’umukinnyi.

Advertisements

Ni impano ikomeje kuzamuka cyane mu mupira w’amaguru, kandi abafana b’umupira mu Rwanda bafite icyizere ko azaba intumwa nziza y’igihugu mu marushanwa mpuzamahanga.

 

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

error: Content is protected !!
Scroll to Top