Rutahizamu w’umunyarwanda Ishimwe George Lewis wahoze muri Arsenal, yafashije ikipe akinira ya PFC Zviahel yo muri Ukraine kuzamuka mu Cyiciro cya Kabiri

Umunyarwanda Ishimwe George Lewis ari mu bakinnyi bafashije ikipe akinira ya PFC Zviahel yo muri Ukraine kuzamuka mu cyiciro cya kabiri ivuye mu cya Gatatu.

Igaba-Ishimwe Maniraguha George Lewis, ni umukinnyi wavukiye mu Rwanda, akurira muri Norvège yageze afite imyaka 4 akaba ari naho afitiye ubwenegihugu.

Mu mwaka ushize nibwo Ishimwe George yerekeje muri PFC Zviahel yifuzaga ba rutahizamu beza, imuha amahirwe mu mikino umunani ya Shampiyona ndetse yatsinzemo ibitego bibiri mbere yo kubona itike ya kamarampaka.

Mu mukino wabaye ku wa Gatandatu, tariki 8 Kamena 2024, PFC Zviahel yatsinze ikipe ya Houst igitego 1-0 ihita inabona itike yo kuzakina Icyiciro cya Kabiri muri Ukraine.

Ishimwe George Lewis w’imyaka 24 yageze muri PFC Zviahel, avuye mu Bwongereza arekuwe na Arsenal itaramuboneraga umwanya wo gukina.

Advertisements

Kugeza ubu nta kipe y’igihugu arakinira yaba iy’abato cyangwa abakuru haba muri Norvège cyangwa mu Rwanda. Andi makipe yakiniye ni Tromsdalen na Fram Larvik zo mu cyiciro cya gatatu muri Norvège.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 thought on “Rutahizamu w’umunyarwanda Ishimwe George Lewis wahoze muri Arsenal, yafashije ikipe akinira ya PFC Zviahel yo muri Ukraine kuzamuka mu Cyiciro cya Kabiri”

error: Content is protected !!
Scroll to Top