Umuhanzi uri kuminuza mu muziki Gatete Shalon uri mu bakunzwe ndetse bo kwitega mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana yashyize hanze indirimbo yatura amagambo akomeye ku Rwanda ati” Rwanda shima Imana.”
Ubwo yaganiraga na umubanotv.com yavuze impamvu y’iyi ndirimbo mugihe abantu babihuzaga n’amatora yabaye mu Rwanda ndetse umwanya wa prezida w’igihugu ugatsindirwa na Kagame Paul.
Ati ” Iyi ndirimbo Imana iyimpa sinari nakamenye ko hazabaho amatora, nayanditse maze igihe ntekereza ko nshaka gukora indirimbo iri munjyana ya kinyarwanda Kandi ivuga ku gihugu cy’uRwanda. maze igihe ntekereza ku gihungu cyanjye n’aho Imana yagikuye n’aho ikigejeje, nyuma igihe nashakaga kuyisohorera ntibyakunda, mugihe nkibabajwe nuko bitarakunda nibuka ko bamaze igihe batangaje amatora, mpita mbona ko Ari umugambi w’Imana,
nagombaga kuyisohora nyuma y’amatora kubera ko aricyo gihe cyiza abantu bakunze gutekereza ku gihugu cyabo, aho cyavuye naho kigana, mu gihe nkicyo rero cyo kwibuka urwo rugendo, ntibigorana gushima Imana kuko haba hari impamvu z’ibifatika.”
Uyu muhanzi agana ku musozo w’ikiganiro twagiranye yagarutse kucyo yifuza ku bamukunda, n’abanyarwanda muri rusange.
Ati “Nabasaba gukomeza kuyumva, kuyitekerezaho no gushimira Imana nk’abanyarwanda kuko ibyo turabizi iki gihungu gifite impamvu z’ibifatika tudashidikanyaho, bagakunda igihugu cyabo bakanafatanya n’Imana kugikorera, Kandi bagakomeza no kudushyigikira muburyo bwo kumva indirimbo kenshi no kuyisangiza benshi bashoboka.
Kugeza ubu Gatete Shalon Ari kuminuza mu muziki mu gihugu cya Kenya aho ageze mu mwaka wa 3 akaba asigaje umwaka umwe ngo asoze amasomo ye.
Gatete yamenyekanye cyane mu ndirimbo Nzategereza n’izindi.
CLICK HERE TO JOIN UMUBANOTV.COM WHATSAPP BUSINESS GROUP
Izindi nkuru wasoma:
1. Amasezerano hagati ya FPR-Inkotanyi n’ishyaka riri ku butegetsi muri Santrafurika
2. Irinde gukora ibi bikurikira niba uri mu Rukundo rushya
3. Niba waryaga umunyu mwinshi bihagarike utarahura n’ibi bibazo