Nyuma y’igihe kitari gito Rwanda Shima Imana itaba ngo abanyarwanda bahurire ahantu hagari bahujwe no Gushima Imana, uyu mwaka yagarutse kuko izaba kuwa 29 Nzeri 2024 ibere muri Stade Amahoro I Remera mu mujyi wa Kigali.
Rwanda Shima Imana ni igiterane gitegurwa na Peace plan kigahuriza hamwe abanyarwanda n’inshuti z’urwanda bagashima Imana, uyu mwaka hari amashimwe menshi abanyarwanda bahuriyeho nkuko byagarutsweho na Dr Charles MUGISHA mu kiganiro n’itangazamakuru.
Yavuze ko harishimwe rikomeye by’umwihariko kuba urwanda tumaze imyaka 30 Rwibohoye ndetse tukaba rumaze kugera ku itarambere ati” dukwiye gushimira Imana kubwimyaka 30 ishize Imana ibohoye u Rwanda ndetse hejuru y’ibyo igakura umwijima mu gihugu cyacu. Ati” kubw’amateka yacu iyo wajyaga mu kindi gihugu, wavugaga ko uri umunyarwanda bakaguhunga ariko ubu barakwegera bakakubaza ngo mwabikoze mute!
Ibi yabihurijeho n’umuyobozi wa Peace plan Amb Dr Charles MURIGANDE we wanongeyeho ko iyo wabaga uri muri esanseri urikumwe n’abandi ukavuga ko uri umunyarwanda bahitaga bayisohokamo bataragera aho baribagiye bitryo akemeza ko abanyarwanda hari byinshi byabatera gushima Imana bakurikije kuba ntanamasasu akivugira hejuru yabatuye mu Rwanda ngo bahore biruka cg bihishe hakaba ntanivangura rikiba mu gihugu!
Yagize ati ” niyo twareka impamvu rusange Kuba umuntu agihumeka Kandi mubyukuri abantu ibihumbi 160 bapfa burimunsi wowe ukaba utari muri ibyo bihumbi byapfuye nabyo ni ishimwe rikomeye.
Amb Dr Charles MURIGANDE yakomeje avuga ko kuba amoko atagifite intebe mu Rwanda Ari ibyo gushimira Imana kuko ngo byahekuye igihugu, aha yagarutse no kuba igihugu cyarakwirakwiyemo umuriro w’amashanyarazi, abana bakiga batavangurwa, Amazi meza akaba Ari hose hamwe n’ibindi byinshi aribyo bizatuma abantu bashima Imana mu buryo budasanzwe.
Yunzemo ati” 1995 nabaye Minisitiri wa transport n’itumanaho, ntaterephone zabagaho ariko ubu buri wese ndetse n’abana bato bakura Bazi kuzikoresha, ati mutekereze kuba u Rwanda muzi uko rungana ruyoboye imiryango mpuzamahanga ikomeye! U Rwanda ruyoboye imiryango mpuzamahanga uhuza ibihugu bikoresha igifaransa ndetse Niko bimeze no kubikoresha icyongereza ni u Rwanda ruwuyoboye! kuba urwanda rufasha abandi kugarura amahoro hamwe n’ibindi byinshi rero abantu bazaze dushime Imana.
Muri iki giterane cya Rwanda Shima Imana hazitabira abahanzi bakomeye cyane mu gihugu ndetse n’amakorali arimo Jehovah Jireh, Ambassador of Christ ndetse na Korali de Kigali.
Kuri stade Kandi hateguwe uburyo umuntu wagira icyaka cg agakenera icyo kurya azakibona bugufi bitamusabye gusohoka stade, bitryo ubuyobozi bwa Peace plan Ari nabwo butegura iki giterane bugasaba abantu kuzinduka cyane kugirango babone uko babona aho kwicara Dr Charles MUGISHA ati” abanyarwanda turi miliyoni nyinshi pe Kandi stade ijyamo ibihumbi 45! Rero bisaba kuzinduka cyane kuko byonyine abaturage batuye muri Kigali barenga kure cyane abakwiriye muri Stade, rero abazava mu ntara bazazinduka cyane.