Ni film yatangiye gusohoka kuri uyu wa 29 Nyakanga 2024 aho yagize hanze ku isaha ya saa yine, ikorwa na Rwego films.
Ubwo yasobanuraga kuri iyi filime n’ibiyikubiyemo bwana Rwego Yve wamamaye muri filime nyarwanda cyane cyane iyitwa My Heart, yagize ati ” iyi filime Ivuga ku buzima bugoye bw’umwana w’umukobwa ubana na mukase agakurwa mu ishuri papa we aba akunda inzoga cyane atita kumuryango we.” Ati ” ikindi iyi filime yihariyeho abantu bakwitega ko izagaragaza impano nyinshi nshya muri cinema kandi twizera ko izarema icyizere.”
Rwego Yve yemeza ko iyi filime izafasha abana bariho mu buzima bugoye bitewe n’ikibazo nkiki, ndetse babone ko ubuzima bukomeje.
Yanasabye abantu ko iyi filime bayihanahana kugirango ubutumwa bwatanzwe muri iyi filime bugere ku bantu bose.
Ati” iyi filime izajya inyura ku muyoboro wa you tube witwa Turawood Empire
Agace gato ka Filime nshya yasohotse y’Itwa inzira.
CLICK HERE TO JOIN UMUBANOTV.COM WHATSAPP BUSINESS GROUP
Izindi nkuru wasoma:
1. Cox – Umuhanzi ukiri muto, ufite impano idasanzwe mu kuririmba
2. Amazing benefits of eating carrots
3. Ikitonderwa ku rubuto rw’Inanasi, ibibazo rutera n’akamaro karwo!
Nukuri iyi films ni nziza cyane kd ifite inyigisho burumwe wese namushishikariza kuyireba