Iyo witegereje imikorere ya The Ben wo mu myaka ya 2009-2016 n’uwo muri 2024, usanga harimo itandukaniro rinini cyane kuko umuvuduko mbere yari afite ashyira hanze indirmbo nshya mu gihe kitarambiranye, ubona ko ubu ingoma zahinduye imirishyo.
Ku munsi w’ejo The Ben yifashishije imbuga nkoranyambaga ze atangaza ko agiye gushyira hanze indirmbo nshya y’agatangaza, aho mu magambo ye bwite yagize ati “Ntabwo mwese mwiteguye! Indirimbo igiye kujya hanze nyagasani Manaaaa! Ukunda u Rwanda koko.”
Ni amagambo yasamiwe hejuru n’abakoresha imbuga nkoranyambaga n’ibitangazamakuru bitandukanye ndetse bamwe ubona ko bishimiye kongera kubona indirimbo ye nshya nyuma y’amezi agera kuri arindwi nta yindi ndirimbo arongera kubaha.
Gusa ku rundi ruhande siko bamwe babyakuriye kuko iyo unyujije amaso mu bitekerezo byagiye bitangwa kuri aya magambo, usanga benshi bashidikanya ko iyi ndirimbo nayo ishobora kutaza vuba cyangwa se bikaba byarangira itagiye hanze.
Ese amakenga yabo yaba afite ishingiro?
Nubwo utakwemeza ko ibyo abantu bavuga ko iyi ndirimbo itazajya hanze vuba cyangwa se ikaba itazajya no hanze, ariko ku rundi ruhande iyo urebye usanga amakenga yabo afite ishingiro kuko ni kenshi The Ben yagiye abateguza indirimbo ariko bikarangira iburiwe irengero.
Mu mwaka wa 2017 yatangaje ko hagati ye n’umuhanzikazi Tiwa Savage wo muri Nigeria ibiganiro bigeze kure by’uko bazakorana indirimbo ndetse iyo ndirimbo yagombaga kuzagaragara kuri album yagombaga gusohoka mu 2018, album yavugaga ko yari amaze imyaka itatu ayikoraho, kugeza ubu imyaka itandatu ikaba yihiritse album nayo yarabuze.
Si ibyo gusa kuko muri 2021 hagombaga no kujya hanze indirimbo yakoranye n’itsinda ryasenyutse ryo muri Kenya rya Souti Sol (iyi nayo yagombaga gusohoka kuri album), gusa iyi nayo yaje kuburirwa irengero. Izi zombi yakomeje kugenda azishyuzwa ubutitsa.
Mu 2022 ubwo indirimbo ‘Why’ yakoranye na Diamond Platinumz yuzuzaga miliyoni 10 z’abamaze kuyireba ku rubuga rwa YouTube, yongeye kwifashisha imbuga nkoranyambaga ze ateguza abafana be ko vuba ashyira hanze indi ndirimbo nshya mbere y’uko ashyira hanze album, gusa iyi nayo byarangiye iburiwe irengero nk’izindi zose.
Mu mpera z’umwaka wa 2023 mu kiganiro yagiranye na Radiyo Rwanda, yatangaje ko mbere y’uko umwaka urangira azashyira hanze indirimbo ebyiri harimo iy’urukundo n’indi yaririmbiye Imana.
Byaje kurangira ashyize hanze indirimbo imwe ‘Ni Forever’ yaririmbiye umugore we Uwicyeza Pamella ndetse aza no kumwifashisha mu mashusho yayo.
Kugeza ubu abakunzi b’umuziki Nyarwanda bategerezanyije amatsiko indirimbo yahuriyemo na Kevin Kade na Element bise ‘Sikosa’ baherutse no kujya gufatira amashusho yayo mu gihugu cya Tanzania. Hategerejwe kandi indirimbo ebyiri yakoranye n’umuramyi Israel Mbonyi.
Mu kiganiro aherutse kugirana n’itangazamakuru ubwo yari mu karere ka Ruhango, yavuze ko ubu gushyira hanze indirimbo ari ibintu bisigaye bigorana bitewe n’inzira nyinshi bibanza kunyuramo harimo n’ibiganiro ugirana na Sosiyete zizagufasha gucuraza ibihangano byawe.
Izindi nkuru wasoma: