Habimana Thomas wifuzaga kuba umukandida mu matora ya Perezida ariko akaba atarujuje ibisabwa, yashimiye Komisiyo y’igihugu y’amatora (NEC) ayishyira uburyo yamwakiriye, asaba abamushyigikiye kuzatora Umukandida watanzwe n’umuryango FPR-INKOTANYI, ariwe Paul Kagame.
Mu itangazo rigenewe abanyamakuru, Habimana avuga ko kubera imirimo myinshi, atabashije kugera muri buri karere gushaka imikono ndetse atekereza ko abo yatumye aribo bamutengushye bituma NEC isanga hari ibyo atujuje.
Yavuze ko Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yamwakiriye neza ndetse akaba yashimiye abanyarwanda, urukundo bamugaragarije mu rugendo rwe rwo gushaka imikono 600.
Thomas asanzwe ari umuyobozi w’ishuri ry’imyuga n’ubumenyi ngiro rya ‘Hope TSS’, riherereye mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Gisenyi.
Tariki 29 Gicurasi, nibwo Thomas yari yatanze ibyangombwa bisaba kuba umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika mu matora ateganyijwe muri Nyakanga 2024.
Nyuma yo kwakirwa kuri Komisiyo y’Amatora, Habimana yabwiye abanyamakuru ko nk’umwe mu babyirutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, yitegereje uko igihugu cyiyubaka mu nzego zose, yifuza gutanga umusanzu we mu gukomeza kucyubaka.
Yongeyeho ko yakuze yiyumvamo ko igihe nikigera akuzuza imyaka isabwa, aziyamamariza kuyobora u Rwanda.
Yagize ati “Ntabwo wayobora ikigo cy’ishuri utari umunyapolitiki, ubuzima bwanjye bwa buri munsi ni politiki. Icyizere mfite, ni ukuba nshobora gutanga kandidatire yanjye, uwangize uwo ndi we akiri mu bakandida.”
Uyu mugabo yakomeje avuga ko kuba akiri muto, kandi n’abagize uruhare mu kubohora u Rwanda bakaba bari bato nka we, bimutera kurushaho kugira ishema no kumva yatanga umusanzu we mu gusigasira ibyagezweho.
Icyo gihe yavuze ko nubwo atahabwa amahirwe yo kwiyamamaza cyangwa se yanayahabwa ntatsinde amatora, ngo atazacika intege.