Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Imiyoborere RGB, Dr Doris Uwicyeza Picard, yatangaje ko nubwo hari insengero zafunzwe kubera kutuzuza ibisabwa ubu bivugwa ko zabyujuje, bizafata umwanya wo kuzisura no kwiga kuri dosiye zazo kugira ngo zongere gufungurwa.
Insengero zakorewe igenzura kuva muri Nyakanga kugeza mu Ukwakira 2024, zigera kuri 14.094 ndetse 9.880 zarafunzwe kubera kutuzuza ibisabwa bitandukanye.
Umuyobozi wa RGB, Dr Doris Uwicyeza Picard, ubwo yari mu biganiro byahuje Umujyi wa Kigali n’Abafatanyabikorwa bawo mu Iterambere kuri uyu wa 29 Ugushyingo 2024, yashimangiye ko ibyatumye zimwe mu nsengero zifungwa harimo amabwiriza ba nyirazo bari bazi na mbere hose ariko bakayica babishaka.
Yavuze ko hari nyinshi muri izo nsengero zitubahirije amabwiriza y’imyubakire. Harebwe niba ahari urusengero hari ubwiherero buhagije bw’ibitsina byombi, niba mu gihe habaho inkongi y’umuriro hari imiryango bashobora gusohokeramo byihuse, parking imodoka z’ubutabazi yacamo zigiye gutabara, imirindankuba n’ibindi biri mu mategeko y’ibyo bagomba gukurikiza.
Ati “Hagiye hagaragara ibibazo byinshi byibasira iyi miryango ishingiye ku myemerere, aho usanga imiryango imwe n’imwe inyunyuza abaturage, ibakuramo amafaranga idafite n’ibikorwa byo gufasha abaturage.”
Dr Uwicyeza yahamije ko umutekano w’abaturage ari inshingano ya buri wese bityo ahasengerwa hakwiye kuba hari umutekano wo ku mubiri no mu mutwe.
Ati ”Hari imwe mu miryango ishingiye ku myemerere [amadini] usanga yigisha ibintu byashyira abaturage mu kaga, ugasanga hari ababigisha kudakurikiza gahunda za Leta, nko kudatora urumva wateje ikibazo mu ruhare kuri demokarasi, babigisha kutikingiza, kutegera inzego z’ubuvuzi, ibyo ni ibintu biri mu mutekano w’igihugu, imibereho myiza y’abaturage yerekeye umutekano w’igihugu.”
Yavuze ko igiteye inkeke kurushaho hari abo basangaga “babacengezamo amacakubiri, abo twagiye dusangamo ibyo bibazo, abo twabambuye ubuzima gatozi ariko hakaba no kugenzura umutekano, tuvuga ngo ese umuntu aratekanye niba yagiye gusenga ibyo bigendeye ku mabwiriza yagiye asohoka ku yerekeye imyubakire.”
Amatorero 43 ni yo byatangajwe ko yambuwe ubuzima gatozi, ndetse ngo no muri ubu bugenzuzi hari make yagiye agaragaza ko inyubako zujuje ibisabwa ariko n’ibyo yigisha bigisuzumwa.
Ati “Nta rusengero rwafungiwe kubera amabwiriza yanditswe muri Kanama 2024, amabwiriza yose yagiye akurikizwa amaze imyaka ni na ho nanasabye abo bakuriye iyo miryango n’izo nsengero, mwamaze iyo myaka yose mudashobora gukurikiza ibisabwa n’amategeko, ni ubu mwafungiwe. Yego murabyujuje ariko namwe muduhe umwanya wo kuza kubireba tukareba ko mwujuje ibisabwa.”
“Ni insengero nyinshi zafunzwe, bifata umwanya kujya kuzisura tukareba ko zujuje ibisabwa. Izujuje ibisabwa dosiye iragenda ikigwaho bakabafungurira, hari abarangije gufungurirwa.”
Mbere y’uko igenzura ritangira amadini n’amatorero amadini mu Rwanda yari amaze kugera kuri 345, habarirwamo n’imiryango iyashamikiyeho bikagera kuri 563.