Ni umwanzuro ushingiye ku kirego cyatanzwe n’ihuriro ry’abakozi, FDA, cyagaragazaga ko mu gihe aba bakozi ba Leta bakubahiriza inshingano bahawe na guverinoma, baba bishe itegeko mpuzamahanga rigengwa n’urukiko rw’i Burayi rushinzwe uburenganzira bw’ikiremwamuntu, ECHR.
Iri huriro kandi ryari ryagaragaje ko aba bakozi nibubahiriza iyi nshingano, bazaba barenze ku itegeko rigenga akazi kabo, kandi ko bishobora kuzabagiraho ingaruka yo gukurikiranwa n’uru rukiko ruherereye i Strasbourg mu Bufaransa.
Mu mwanzuro wasomwe kuri uyu wa 5 Nyakanga 2024, Umucamanza Martin Daniel Chamberlain yavuze ko icyo abakozi ba Leta badakwiye gukurikiza ari ikinyuranyije n’amategeko y’imbere mu Bwongereza.
Uyu mucamanza yagaragaje ko mu gihe guverinoma yafashe icyemezo cyo kutubahiriza umwanzuro wa ECHR wo guhagarika iyoherezwa ry’abantu mu Rwanda, “ari inshingano y’abakozi ba Leta kugishyira mu bikorwa hashingiwe ku itegeko rigenga umurimo.”
Guverinoma y’abasigasira amahame y’Abongereza (Conservatives) ni yo yateguye gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda. Yeguye kuri uyu wa 5 Nyakanga nyuma yo gutsindwa amatora y’abagize Inteko Ishinga Amategeko, isimburwa n’iy’Abakozi (Labour) isanzwe iyirwanya.
Umucamanza Chamberlain yagaragaje ko kuba yasomye umwanzuro w’urukiko guverinoma yateguye iyi gahunda yamaze kuvaho, ari uko nta wigeze asaba Urukiko Rukuru gusubika urubanza kugira ngo Abongereza babanze bategereze ikizava mu matora.
Bitewe n’umurongo guverinoma y’Abakozi yari yarafashe mbere yo gutsinda amatora, birashoboka cyane ko kohereza abimukira mu Rwanda bava mu Bwongereza bitazabaho.