Ubukene bukabije buhangayikishije ubuyobozi bw’ikipe ya As Kigali ya hano mu gihugu cy’u Rwanda

As kigali fc n’ikipe irebererwa n’umujyi wa Kigali munshingano nk’ umufatanyabikorwa mukuru muri iyi kipe benshi bakunda gufata nka mukeba wa Kiyovu Fc .

Iyi kipe nyuma y’ uko isoje umwaka w’ imikino ikinirwa hano mu Rwanda hakunze kuvugwa mo ibibazo bitandukanye by’abakinnyi bavuga ko bamaze amezi atatu badahembwa kuva igihe babivugiye imibare igaragaza ko iyi kipe imaze amezi Arindwi idahemba abakinnyi bayo kubera ikibazo cy’amikoro .

Ubuyobozi bw’ikipe bwahoraga bubwira abakinnyi ko buri gukora ibishoboka byose ngo bahembwe gusa byarangiye byibagiranye kugeza ubwo amezi Arindwi ashize batarahembwa.

Umuyobozi wa As kigali yavuze ko umwaka ushize w’imikino ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali bwatereye agati mu ryinyo bakabiharira Perezida w’iyi kipe ,Kandi iyi kipe atariye gusa .

Ubuyobozi bw’ikipe bwatangaje ko buteganya kuzakoresha ingengo y’imari ingana na miriyoni 800M mu mwaka utaha w’imikino ariko umujyi wa Kigali ukababwira ko uzabaha miriyoni 180M wakwibaza ngo aburaho ngo byuzurw 800M azavahe.

Muri iyi ngengo y’imari bari guteganya ko bazabanza bakishyura ikirarane cy’abakinnyi kingana na miriyoni 194 990 000 fr ubundi bakitegura umwaka utaha w’imikino ya shampiyona ya Rwanda premier league ya 2024-2025 .

Ubuyobozi bw’ikipe bwatangaje ko Aya mafaranga atabonetse iyi kipe yazagorwa n’ubuzima bwayo bwa buri munsi hari mo no kuba batakaza abakinnyi batandukanye biyi kipe kuko nt’amafaranga yaboneka yatunga As Kigali umwaka wose Kandi ko ntahandi hava amafaranga keretse umujyi ubahaye amafaranga atubutse kuko ayo ubagenera aba Ari make cyane.

Advertisements

As kigali itarabona ayamafaranga izaba iretse kwinjira mu isoko ry’igura n’ igurisha kubera ko kugeza ubu konti yabo kugeza ubu nta n’igiceri cy’ijana gihari.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

error: Content is protected !!
Scroll to Top