Ubumuga busumba ubundi bwose ni ubwoba: Jya ugira amakenga ariko ubwoba bwo ubwime umwanya

1. Umunsi mwiza kurusha iyindi yose ni uyu munsi kuko utazagaruka ukundi. Wufate nk’umunsi mukuru
2. Ubumuga busumba ubundi bwose ni ubwoba: Jya ugira amakenga ariko ubwoba bwo ubwime umwanya
3. Ibikenewe kurusha ibindi ni intekerezo nzima: Jya utekereza neza utazasaza udakoresheje ubwonko Imana yaguhaye
4. Inenge mbi kurusha izindi zose ni ukwikunda: Urukundo nyarwo rutangirira kuri wowe rukagera no ku bandi, ntiruguma iwawe gusa
5. Ubujiji busumba ubundi bwose ni ukutimenya: Umuntu mubi cyane ni utazi ko atazi akaba ataniyizi uwo ari we, jya wibaza uti: Ndi nde ?
6. Ikosa risumba ayandi yose ni ukureka ibyiza watangiye: Ntugacike intege, wasanga ako kanya wari ugeze ku ndunduro
7. Ibitekerezo biri hasi cyane kandi bigayitse rwose ni ishyari: Ishyari ryiza se ? Reka reka, kora nawe bizaza
8. Uburyo bwiza bwo kwivuza ni umurimo: Umurimo wowe werekejeho amaboko uwukorane umwete
9. Impano iruta izindi zose ni ukubabarira: Iyo ubabariye uba ubohoye wowe ubwawe n’uwo ubabariye
10. Igihombo gisubumba ibindi ni ugucika intege: Ni ahawe nawe

 

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

error: Content is protected !!
Scroll to Top