Ubuyobozi bw’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Uburezi bw’Ibanze mu Rwanda (REB), bwatangaje ko guhera mu mwaka w’amashuri utaha uburyo isomo ryo kwihangira imirimo rizwi nka ‘Entrepreneurship’ ryigishwamo ku banyeshuri bitegura gusoza amashuri yisumbuye buzahinduka, umunyeshuri wese akazajya abazwa icyo azakora asoje amasomo, hakazajya hatoranwamo abafite imishinga migari itanga icyizere bagashakirwa abaterankunga.
Ibyo byatangarijwe mu marushanwa y’abanyeshuri baturutse mu bigo 30 mu turere twose tw’Igihugu bakoze imishinga itanga ibisubizo ku bibazo igihugu gihura nabyo yamuritswe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 8 Kamena 2024.
Ayo marushanwa yateguwe n’umuryango utegura urubyiruko rw’Afurika agamije kubaha ubumenyi n’ubushobozi bwo kwihangira imirimo no kwiteza imbere, Educate ku bufatanye n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Uburezi bw’Ibanze (REB).
Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Uburezi bw’Ibanze (REB), Dr Mbarushimana Nelson, yatangaje ko bavuguruye uburyo isomo ryo kwigisha kwihangira imirimo byakorwagamo ku buryo umwaka utaha abanyeshuri bazajya babazwa icyo bazakora basoje amasomo.