Imbuga nkoranyambaga zabaye inshuti magara yacu, hamwe bigoye kwiyumvisha uburyo ubuzima bwari bumeze ejo bundi zitaragera mu biganza by’abarenga miliyari enye bakoresha internet hirya no hino ku Isi.
Gusa kuri ubu zabaye nka ya nkota y’amugi abiri kuko uretse umumaro wazo, burya zinagira ibyo zangiza mu buzima busanzwe cyane cyane iyo umuntu azikoresha cyane, zikaba zagira uruhare mu yindi mirimo agomba gukora.
Hari ubwo rero umuntu akenera kuzivaho igihe runaka, ndetse ibi hari igihe ushobora kubigirwamo inama n’abaganga. Gusa nanone, bitewe n’uko zamaze kwinjira mu buzima bwacu mu buryo bwuzuye, ntabwo bicyoroshye ko umuntu azivaho gutyo gusa, kuko wenda zishobora kuba ari ishingiro ry’akazi ke, cyangwa se kugira ngo kagende neza.
None niba ukeneye guhagarika gukoresha imbuga nkoranyambaga by’igihe gito, ni ibiki ukwiriye kwitwararikaho?
Menyesha abantu ko uzivuyeho by’igihe gito
Imbuga nkoranyambaga ni ubuzima bwa benshi. Hari igihe akazi ubwako kaba gashingiye ku gukoresha izi mbuga, cyangwa se zikenewe cyane kugira ngo kagende neza.
Niyo mpamvu ari byiza kumenyesha abantu ko mu gihe runaka utazaba uri gukoresha imbuga nkoranyambaga.
Abo bashobora kuba abo mukorana, umuryango wawe cyangwa abandi bose musanzwe muzikoresha mu kuganira, kugira ngo bitegure kubaha icyo kiruhuko cyawe.
Mu gihe uzivuyeho burundu, nabyo biba byiza kubisobanura neza mu buryo burambye.
Shyiraho igihe runaka cyo gukoresha imbuga nkoranyambaga
Bumwe mu buryo bwagufasha kutabangamirwa n’imbuga nkoranyambaga, ni ugushyiraho igihe runaka zikoreshwaho. Nk’urugero, icyo gihe gishobora kuba amasaha y’akazi gusa, cyangwa se amasaha ya nyuma y’akazi.
Cyaba muri weekend cyangwa se mu mibyizi. Ibyo icyo bifasha ni uko igihe cyose uhisemo gushyiraho igihe cyo gukoresha imbuga nkoranyambaga, kenshi abo muzihuriraho barabimenyera, bityo no mu gihe usabye ikiruhuko bikoroha.
Gena ibyo ukoresha imbuga nkoranyambaga
Imbuga nkoranyambaga nyinshi zikunze gushyiraho uburyo bwo kwandikirana ubutumwa. Icyakora gutuma abantu bamenyera ko bakubonera kuri buri rubuga nkoranyambaga bakoresheje, bigira ingaruka mbi cyane kuko bituma ushobora
kubura ubutumwa runaka bw’ingenzi kuko aho bwanyujijwe utigeze uhamenya.
Ni ngombwa rero kumenyereza abantu urubuga rumwe abantu bashobora kukwandikiraho kugira ngo bikurinde umuhangayiko uterwa no kugenzura imbuga nkoranyambaga nyinshi.
Genzura ingaruka imbuga nkoranyambaga zigira ku buzima bwawe bwo mu mutwe
Imbuga nkoranyambaga zishobora kukugiraho ingaruka mbi ariko ntunabimenye, kuko weho ushobora gukeka ko ari ibisanzwe.
Niyo mpamvu ari ingenzi cyane kugenzura ingaruka izi mbuga zikugiraho, ukareba niba zidatuma uhindura ibitekerezo cyangwa imyitwarire kubera kuzikoresha cyane.
Ibyo kugenzura ntibirangirira gusa kuri izo mbuga, ahubwo bishobora no kugera ku byo uzikuramo, byose ni ingenzi kubigenzura.