Ubushyamirane n’amakimbirane atoroshye ya UTAB n’abanyeshuri bayo arakizwa nande

Kaminuza Y’ikoranabuhanga n’ubugeni ya Byumba ni ukuvuga “U niversity of Technology and Arts of Byumba (UTAB), iherereye mu ntara y’amajyaruguru mu karere ka Gicumbi. ku wa 26 Mutarama 2006 nibwo iyi Kaminuza yafunguye imiryango, ikaba yaritwaga “Institut Polytechnique de Byumba (IPB)”.

Ku wa 25 ugushyingo 2015 icyahoze cyitwa IPB cyahindutse UTAB hiyongeramo andi masomo ajyanye n’icunga mutungo , uburezi ndetse nayandi nuko ihita iba kaminuza yemewe mu Rwanda n’ ikigo gishinzwe amashuri na za kaminuza mu Rwanda HEC. 

Kuki UTAB ishyamiranye n’abanyeshuri bayo?

Kuri iyi ngingo turifashisha amagambo y’abanyeshuri bari muri UTAB, gusa ntibifuje gutangazwa amazina ngo kubw’ikibazo cy’umutekano wabo cyane ko hari n’uwavuze ko hari ibyigeze kuvugwa ko hari icyenewabo muri UTAB akabitangira amakuru nyuma akirukanwa Kandi ngo yari umuyobozi! Ibi nibyo bashingiyeho Banga ko amazina yabo yashyirwa hanze.

Umunyeshuri twise H ubwo twaganiraga yavuze ukuntu yatewe agahinda no kwirukanwa mukazi kuko yimwe Diploma ye Kandi yarayikoreye ndetse akanishyura ibyo ikigo cyamusabye byose! Ati” Twariyakiye ubu amafaranga n’imyaka twahize byose twabigize impfabusa  hari n’igihe ubu Ari ugusubira kwiga tugatangira bushya! Twatangiye kwiga 2020-2021, turiga turangiza amasomo, ndetse advanced Diploma barazitanga gusa zihabwa bamwe abandi ntibazihabwa wahamagara ukabaza uti kuki mutampa Diploma, bati tegerezaaa birangira gutryo ntazo tubonye”

H yakomeje agira ati” twagize amahirwe yo kubona akazi dukorera kuri Towhom zimwe zisimbura Diplome gusa baduha amezi 6 yo kuba twabonye Diplome birangira tutazihawe Kandi twarazikoreye tukanishyura, none ubu baratwirukanye mukazi kubera kutagira Diplome”.  Yakomeje kutuganiriza agera aho yagaragaje icyo yise ikinyoma cya UTAB  yanahurijeho n’abandi twaganiriye banemeza ko cyashenguye imitima y’abenshi!

Ati”baratubwiye ngo twishyure ibisabwa byose dukomeze twige ndetse mukwa6 tuzakora Defance, bahita batubwira ko mukwezi kwa Kanama taliki 22 umwaka wa 2024 Tuzakora Graduation rwose na gahunda y’ingengabihe ihari Kandi isinyeho!”. Yavuze ko umunsi wageze bajya gufata amakanzu bageze mu kigo babwirwa ko iyo gahunda itagikozwe, nyamara bari batumiye imiryango yabo!

Ati” igitangaje ntibigeze banatubwira nibura igihe byimukiye yewe ntanitangazo basohoye! Ariko haciyemo iminsi twinjiye mu rubuga tureberaho amanota tubona Graduation bayimuriye ku italiki ya 7 Ugushyingo 2024, nabwo ntatangazo basohoye bivuze ko utarabicungiraga hafi Atari kumenya umunsi wa Graduation, ikibabaje nuko nabwo hageze ntibatubwire ko byahindutse! Nabwo twarahageze batubwira ko nta Graduation ihari!”.

H n’abandi bagenzibe twaganiriye bemeza ko nanubu bataramenya igihe bazakorera Graduation Kandi ko na Diploma zabo bazimwe, uwitwa Q we yavuze ko yanabajije umuyobozi igihe bazakorera Graduation umuyobozi aramwihorera, abandi bati” iyo uhamagaye umuyobozi ukabimubazaho ahita agukupa”. Abo twabashije kuganira Bose basoza bavuga ko bakeneye kuva mu gihirahiro bakamenya niba UTAB yarafunze imiryango cg ubumenyi itanga butemewe bakajya gutangira amasomo ahemewe. Uwitwa Q we ati” erega bapfe kuduha nizo Diploma twakoreye kuko twaranazishyuye!

Advertisements

Kuri iki kibazo twifuje kumenya icyo ubuyobozi bw’iyi Kaminuza bubivugaho maze kumurongo wa telefoni Duhamagara umuyobozi wungirije (Vice Chancellor) Fr Dr MUNANA Gilbert, ntiyatwitaba, icyakora tumuhaye ubutumwa bugufi we yahise aduhamagara. Tumubajije kuri iki kibazo yagize ati” Muzaze kuri tere” nyuma twongeye kumuhamagara kuwa mbere taliki 25 Ugushyingo 2024 ntiyatwitaba kugeza ubwo twakoraga iyi nkuru none kuwa 27 Ugushyingo 2024. Ubwo igihe twabona igisubizo kuri iki kibazo twazabasangiza Amakuru.

 

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

error: Content is protected !!
Scroll to Top