“Ubwo nagutikura ubundi nk’ahamagara police ikagufunga” Kigali umukecuru yari yivuganye umusore wamumenyereye bahuriye muri bus -VIDEWO

Ku mbuga nkoranyambaga hakomeje gucicikana amashusho y’umubyeyi wari wivuganye umusore bahuriye muri bus amuziza kuba yamumenyereye.

Muri aya mashusho yafashwe n’umwe mu bari muri bus zikorera Kigali zizwi nka shira umuteto, umukecuru yumvikanyemo abwira umusore ko yamukubita agahamagara na police zikamufunga.

Aya mashusho atagaragaza uko byatangiye, umukecuru yakomeje kubwira umusore ko ari umu-Congoman yavukiye muri Congo ,bityo rero nta muntu ujya umumenyera.

Gusa nubwo uyu mukecuru yakomezaga kubwira umusore ko yamukubita, uwo musore we nta kindi yakoze uretse kumwiyama ngo ntamukoreho kuko atari umwana we.

Advertisements

Ubwo bari bakiri mu makimbirane nibwo undi musore yaje akabajya hagati kugirango ahoshe inambara yabo bombi. Reba videwo.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

error: Content is protected !!
Scroll to Top