Uganda ni igihugu gifite abaturage miliyoni 49,924,252 batuye mu buso bungana na kilometero kare ibihumbi 241,559 muri abo baturage urubyiruko tungana na 22.7% .
Urubyiruko ruravuga ko imyigaragambyo rwateguye idafite aho ihuriye no guhirika Perezida wa Uganda Museveni ko ahubwo bashaka ko ruswa ihagarara ndetse bikabafasha kubona akazi bikagabanya ubushomeri.
Ndetse baranavuga ko ruswa iribwa n’abagize goverinoma by’umwihariko abagize inteko ishinga amategeko, bitryo ngo bagomba kuvaho nabo bakumva uko ubushomeri bumera, uru rubyiruko rukomeza ruvuga ko no munzego za police n’igisirikare naho ruswa yagezemo bitryo ikaba ariyo mpamvu nyamukuru yabateye kwigaragambya, aho barigaragambiriza ku nteko ishinga amategeko ya Uganda.
Raporo ya transparency international yo muri 2023 yagaragaje ko Uganda iri ku mwanya wa 39 ku isi mu kurangwamo ruswa.
Ku italiki 20 Nyakanga 2024 perezida Museveni yari yagejeje ijambo ku baturage avuga kuri ibi byo kwigaragambya. Yagize ati ” kwigaragambiriza ahantu nka Kampala aho abantu baba bacururiza ku mihanda, ese uzakandagira ibicuruzwa by’abantu? Waba uri gukina! Ntukagire ibitekerezo nk’ibyo! Ntimuzashukwe ngo muzane ibintu nk’ibyo, ngo mukandagire ibicuruzwa. Mwe mufite ibiryo! Ahandi inzara ibamereye nabi bararira! Muri gukina n’umuriro kuko ntitwabemerera.
Cyakoze Museveni yavuze ko imyigaragambyo atabuza abayitegura ariko ko bayitegura Ari ku cyumweru aho ntabicuruzwa byinshi biba byakwangirika, yanavuzeko hari abanyamahanga bifashisha abatavuga rumwe n’ubutegetsi maze bagashaka guhungabanya umutekano. Kugeza ubu amakuru ava muri Uganda aravuga ko murugo rwa Bob wine bivugwa ko ariwe wakongeje iyi myigaragambyo rurinzwe cyane n’abashinzwe umutekano.
Si ubwambere muri Uganda haba habaye imyigaragambyo kuko no muri Mata abacuruzi by’umwihariko bo muri Kampala baramukiye mu myigaragambyo bamagana uburyo bw’imisoro bushya bwo kuzajya basoreshwa 18% by’umusoro winyongera gaciro (TVA) (VAT) ibintu bo bavugaga ko byajya bisoreshwa abaranguza aho gusoreshwa abacuruzi basanzwe.
CLICK HERE TO JOIN UMUBANOTV.COM WHATSAPP BUSINESS GROUP
Izindi nkuru wasoma:
1. Rio Tinto yemerewe gucukura andi mabuye y’agaciro mu Rwanda
2. Summer time – Amabanga ahishe mu mbuto za watermelon