Amashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza umugabo watwitswe na Acide umugore we yamumennyeho nyuma yo kumufata amuca inyuma.
Uyu mugabo wo mu gihugu cya Ghana usanzwe ari umuganga, yari yaratahanye acide mu rugo iwe, agirango agire imirimo azajya ayikoresha, iyo acide niyo umugore we yamutwikishije.
Umugore w’uyu mugabo yari asanzwe yumva abamubwira ko umugabo we afite ihabara, ajya ajya kumucaho inyuma. Umugore yakomeje kunekaneka nyuma aza kumenya iwabo w’uwo mugore wundi.
Ubwo umugabo yari ari mu minsi y’ikiruhuko, yafashe imodoka yerekeza kuri wa mugore w’ihabara rye.
Umugore we yamenye ko umugabo yagiye kureba ihaba rye, nawe yahise afata ya acide y’umugabo we ajya kwa wamugore w’ihabara. Agezeyo yasanze umugabo yishimanye n’ihabara, kubera umujinya mwinshi ahita afata ya acide ayimumenaho mu gice cy’umugongo.
Iyi acide yangije umugabo cyane ku buryo bigoranye kugirango azakire, yamwangije inyama z’umugongo zose zivaho.
Uyu mugabo yahise ajyanywa kwa muganga, naho umugore atabwa muri yombi.