Umuhanzi Esther yasabye bagenzibe kutigira intama Kandi Ari amasega aryana.

Mu kiganiro umuhanzi kazi Kunda Esther yagiranye na Umubano niho yavugiye ko yifuriza baririmbira Imana batagakwiye kwigaragaza neza inyuma Kandi imbere Ari amasega aryana.

Amazina ye ni Ruth Esther Uwimana Iradukunda ariko mu buhanzi akoresha Kunda Ruth. Yagize ati” Ndi umunyarwanda wavukiye mu Rwanda Kigali mu karere ka Nyarugenge, nkaba umukristu unaririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.

Mu mboni ze Esther yavuze ku kintu abona cyaba igisubizo ku kuzamura ubuhanzi buramya bukanahimbaza Imana bukisumbura aho bigeze ariko ku buryo ufite uruhare muri bwo wese yagira icyo yunguka. Yagize ati ” Mfite ubushobozi nashyiraho inama ihuza abahanzi n’abanyamakuru Bose bafite aho bahuriye n’iyobokamana  ( abakuru n’abakizamuka) kuburyo bahura bakaganira, bakungurana ibitekerezo ku cyatuma Ababa mu iyobokamana barushaho gutera imbere ntawusigaye.

Yakomeje avuga ko hari abaza bazanye umusanzu wabo nk’abahanzi ariko bagacibwa intege n’ibintu bitagakwiye kuba mu iyobokamana yagize ati ” abahanzi bakizamuka bashaka promotion y’ibihangano byabo kuko batazwi bikagorana  ndetse no kumenya inzira banyuramo bikanga. Hari nubwo bifuza guhura nabo bafata nk’abakuru babo babatanze kugera mu muziki nabo ntibabahe umwanya! Aho ugasanga habera benshi imbogamizi bamwe bagacika intege bakabivamo kuko babuze amaboko abashyigikira. Rero kubwanjye Iyo nama yajyaho ikajya iba 2 mu mwaka. Ikindi byazamura urukundo no kwiyumvanamo hagati y’abahanzi bakuru , abato n’abanyamakuru, mbese bakanafashanya mu buryo bworoshye.

Kunda Esther yakomeje aratuganiriza, agera ku ngingo irebana  n’imyitwarire ya bamwe mu bafite aho bahurira n’iyobokamana haba abahanzi,abavugabutumwa n’abanyamakuru avuga ko bakwiriye kwirinda mubyo bakora byose

Ati “umuhanzi w’indirimbo ziramya n’izihimbaza Imana cyangwa umuvugabutumwa bwiza bwa Yesu Kristo agomba kurangwa n’imyitwarire myiza, aha nakwifashisha ijambo ry’Imana Aho Abigishwa babazaga Yesu icyo tuzamenyera ku bakozi be b’ukuri nawe yabasubije agira ati” Abanjye muzabamenyera ku mbuto zabo” arongera ati” igiti cyiza ntibishoboka ko cya kwera imbuto mbi n’igiti kibi ntibishoboka ko cya kwera imbuto nziza”. Rero nifuriza Buri muhanzi cyangwa umuvugabutumwa wese wa gusa n’ibyo aririmba cg yigisha, ibyo avuga , akora, agirira abandi n’ibyo atekereza bibe ibyo gutuma izina ry’Uwiteka rihimbazwa Twē kwigira intama inyuma ariko imbere turi amasega aryana. 

Umunyamakuru wa Umubano ati ariko ko udaherutse gusohora indirimbo? Esther ati” Rero hari imishinga mpugiyemo ariko sinifuza kuba nabishyira hanze gusa mu minsi izaza nzabibatangariza gusa n’ubushobozi ntiburaboneka ndacyabwegeranya nkuko mubizi umuziki muri iki gihe usaba amafaranga menshi ariko ndimo kubitegura. abakunzi banjye umwaka utaha mbahishiye byinshi byiza harimo n’indirimbo nshya . Ndabasaba gukomeza kunshyigikira mureba ibihangano byanjye, murakoze cyane ndabakunda. hano yaboneyeho no gushimira abakomeje gushyira itafari ryabo mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana by’umwihariko abamuba hafi n’abamushyigikira.

Kunda Esther washishikarije abahanzi gusa n’ibyo bakora

Advertisements

Umva hano indirimbo ya Kunda Esther yitwa NZARIRIMBA

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

error: Content is protected !!
Scroll to Top