Umuhanzi Tems yiteguye gutaramira mu Rwanda mu 2025

Umuhanzi uri mu bakunzwe muri Nigeria Temilade Openiyi uzwi cyane nka Tems, yatangaje ko mu mwaka wa 2025 ateganya gutaramira mu bihugu birimo n’u Rwanda.

Yifashishije imbuga nkoranyambaga ze, Tems yatangaje ko uruhererekane rw’ibitaramo akorera hirya no hino ku Isi muri gahunda yo kumenyekanisha Album ye nshya yise Born In The Wild.

Uyu muhanzi yatangaje ibi nyuma y’uko yari amaze gutangaza ko tariki 20 werurwe azataramira muri Afurika y’Epfo aboneraho no gutangaza ibindi bitaramo azakorera mu bindi bihugu birimo n’u Rwanda.

Yanditse ati: “Ibindi bitaramo bizatangazwa vuba bizabera mu Rwanda, Nigeria, Ghana na Kenya.”

Ntiyigeze atangaza igihe bizabera ariko yijeje abamukurikira ko azabitangaza mu gihe kitarambiranye.

Advertisements

Born in The Wild ni umuzingo wa gatatu wa Tems ugizwe ni indirimbo 18 zirimo ize wenyine n’izo yafatanyije n’abandi bahanzi.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

error: Content is protected !!
Scroll to Top