Umuhanzi ukunzwe n’abenshi mu gihugu cy’u Rwanda uzwi ku izina rya Element batazira Eleeee! Yagarutse ku ndirimbo “Milele aherutse gushyira hanze yakunzwe na benshi mu gihugu cy’u Rwanda ndetse no hanze y’igihugu.
Element ufatanya ubuhanzi no kuba Producer yavuze ko indirimbo nshya aherutse gushyira hanze yamutwaye asaga miriyoni 30 Frw kugirango abashe kuyikorera amajwi n’amashusho yayo meza cyane.
Yagize ati”nari maze igihe kinini nteguza abafana n’abakunzi ko ngiye gukora indirimbo mu njyana nshya ya Afro gako nkahura n’imbogamizi bikanga none birangiye mbishyize mu bikorwa Kandi nshimishijwe nuko mwayikunze “.
Yabajijwe amakuru y’uko Yaba Ari murukundo n’umukobwa wagaragaye mu ndirimbo “Milele”avugako ntarukundo naruke ruhari ati”uriya mukobwa nakoresheje usibye guhurira mu kazi nta rukundo turi hagati yange nawe.
Eleee yasoje ashimira abafana n’abakunzi be badahwema kumwereka ko bamukurikiye anabateguza ko hari indirimbo nshya nyinshi ateganya gukora uyu mwaka.