Nyiransengiyumva Valentine wamenyekanye nka Dorimbogo, yitabye Imana kuri uyu wa 27 Nyakanga 2024 aguye mu bitaro bya Kibuye.
Icyamamare ku mbuga nkoranyambaga Valentine Nyiransengiyumva wamenyekanye nka Dorimbogo, yapfuye azize uburwayi yari amaranye iminsi, ubwo yari azanwe mu bitaro bikuru bya Kibuye kunyuzwa mu cyuma.
Aya makuru y’inshamugongo yamenyekanye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 27 Nyakanga 2024.
Uyu mukobwa wari warabaye ikimenyabose ku mbugankoranyamba yapfuye kuri uyu wa Gatandatu ku isaha ya saa kumi z’umugoroba.
Amakuru dukesha Umukozi wo mu bitaro bya Kibuye, ni uko yazanwe kuri ibi bitaro n’imodoka yigenga, akagezwa mu mbuga zabyo arimo gusamba, bakagerageza kureba uko bamugarura mu buzima bikananirana.
Dorimbogo wari umaze iminsi arwariye mu Bitaro bya Kibogora mu karere ka Nyamasheke, yari yaratashye mu rugo bamusaba kuzajya guca mu cyuma, akaba yapfuye ubwo yari agiye kujyanwa kunyura mu cyuma.
Mu minsi 10 ishize nibwo byamenyekanye ko Dorimbogo ari mu bitaro aho yatangaje ko arembye.
Icyo gihe mu kiganiro yagiranye n’umuyoboro wa YouTube wa Urugendo TV, Dorimbogo wumvikanaga ari mu buribwe, yatangaje ko arwaye igifu ndetse n’umutwe byamurembeje akaba atabasha kweguka aho aryamye mu bitaro.
Uyu muhanzi yari amaze igihe afite igikundiro mubantu,anakunda kuvugisha ukuri muri showbizz nyarwanda, yamenyekanye mu indirimbo zitandukanye.
Hashize imisnsi icumi aya mashusho atangiye kuzenguruka ku mbuga nkoranyambaga,Vava avuga ko arembye ndetse humvikana gusezera mu magambo ye, ariko benshi babyise agatwiko nk’ibyo tumaze kumenyera mu myidagaduro mu Rwanda
Ni ikiganiro yagiranye na Urugendo Tv ubwo yari arwariye mu bitaro bya Kibogora,none birangiye atabashije kugaruka i Kigali nk’uko yabivugaga.
Amashusho mukiganiro yaherukaga kugirana na Urugendo TV ubwo yari arwaye, Vava yavuze ko mu gihe byaba bidashobotse ko agaruka i Kigali bazamusabira imbabazi abo yakoshereje bose.
Ubu akaba yamaze kwitaba Imana byemejwe nabari bamurwaje,
Ibitangazamakuru bitandukanye bikorera kumurongo wa Youtube bagarutse kurupfu rwe,
Imana imwakire mu bayo