Nyuma y’igihe gito umuraperi Jay C atakambira Umujyi wa Kigali awusaba kumuha igihe cy’umwaka akoresha ahantu yubatse ubwugamo n’ubusitani mu butaka bwawo, ubusabwe bwe ntibwumviswe ahubwo asabwa kwisenyera ndetse yanamaze kubishyira mu bikorwa.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, yabajijwe aho ikibazo cye n’Umujyi wa Kigali kigeze, maze yemeza ko bamusabye gusenya yabatakambira ntibamwumve bituma ashyira mu bikorwa ibyo yasabwe.
Yagize ati “Buri kintu kigira ingorane, kiriya ni kimwe mu bikorwa nari natangije ariko hajemo kariya kabazo ariko nyine turacyakora. Ntabwo nari nitije ubutaka bw’Umujyi wa Kigali kuko sinarinzi ko ari ubwabo kuko ntabwo bubanditseho bwari bwanditse ku muntu dukodesha, ikindi ibyo nari nubatsemo ni ibintu byimukanwa. Icyo nakuyeho ni agace bantegetse.”
Ybajijwe uko byagenze doreko yari yatakambye asaba gukoreramo umwaka umwe, Jay C yagize ati “Ntabwo nawubonye.”
Jay C yari aherutse gutakambira Umujyi wa Kigali, awusaba kutamusenyera ubwugamo yari yubatse mu busitani bw’aho afite ‘restaurant’ mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Nyarugunga mu Kagali ka Rwimbogo icyakora nkuko yabigarutseho ntabwo ubusabe bwe bwumviswe.