Umukinnyi wo hagati mu ikipe y’inamba mu rugamba yamaze gufunga ibikapu aje muri Rayon biteganyijwe ko aza gusesekara i Kigali ku mugoroba

Amakuru tuvana mu bayobozi b’ikipe ya Rayon sport nuko bamaze kurangizanya n’umukinnyi ukomeye ukina hagati mu kibuga mu ikipe y’inamba mu rugamba akaba Ari mu bakinnyi bakomeye bakomoka mugihugu cy’uburundi.

Uwo mukinnyi yitwa Richard Ndayishimiye afite imyaka 20 y’amavuko metero 1,71 cm yavutse tariki 4 /06 /2004 avukira mu gihugu cy’uburundi ,umwaka ushize uyu mukinnyi yakinye Muhazi united abasha kuyifasha mu mikino bakinnyi dore ko yanarangije Ari mu bakinnyi beza ba season.

Uwayezu Jean Fidel yavuye ko bitewe nuko Rayon yabuze shampiyona y’umwaka ushize niyo mpamvu bafashe iyambere baganiriza abakinnyi bakomeye kugira ngo bazabashe kwitwara neza .

Perezida wa Rayon sport yagize ati: Mwebwe abafana mutuze mwihangayika kuko uku kwezi kuraza kurangira intwaro zose zamaze kuboneka Kandi ndahamya ntashidikanya ko umukino wa gicuti uzaduhuza na mukeba ko tuzawitwaramo neza .

Perezida wa Rayon sport yavuze ko bari gukora ibishobotse ngo abakinnyi barimo Niyonzima Olivier Sefu, Fitina Ombolenga , Christian baze muri Rayon mugihe bakaganira n’abandi bakinnyi batandukanye bakomoka mu gihugu cya Congo na Uganda.

Advertisements

Iyi kipe ya Rayon yavuze ko itazongera kugira umukinnyi igendeye kuri highlights n’umukinnyi,bazajya bakora uko bashoboye bohereze umuntu wo muri Rayon ajye kureba umukinnyi ku mukino ,

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

error: Content is protected !!
Scroll to Top