Mu mukino ukomeye wahuzaga amakipe abiri akomeye mu Rwanda, Rayon Sports na APR FC, habaye igikorwa cyatangaje abafana benshi ku kibuga. Umufana wa Rayon Sports uzwi nka Rwarutabura yariwe amafaranga angana na miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda (1,000,000 Frw) n’umufana wa APR FC witwa Rujugiro.
Amakuru aturuka ku kibuga aravuga ko amafaranga Rujugiro yatsindiye ashobora kuba yaraturutse ku nyungu Rayon Sports yari yinjije muri uyu mukino, bitewe n’uko yari yitezweho kwitwara neza.
Ibi byabaye ubwo Rwarutabura na Rujugiro bemeranyaga guterana penaliti nk’igikorwa cy’imikino hagati yabo. Ubwo amakipe yari agiye ku ruhuka. Bari bumvikanye ko bazaterana penaliti eshatu. Rujugiro yabanje atera 3 zose arazinjRwarutabura yateye penaliti ye ya mbere, ariko Rujugiro arayikurama, bityo Rwarutabura ahita atakaza amafaranga yose bari bashyize mu kiraka.
Uyu mukino waje kurangira amakipe yombi anganyije 0-0, ariko igikomeje kuvugwa cyane mu bafana ni uburiganya bwabaye hagati ya Rwarutabura na Rujugiro. Nubwo umukino warangiye nta kipe itsinze, abafana baribaza niba igihombo cya Rwarutabura cyari cyateguwe cyangwa ari amahirwe mabi gusa.
Ibitekerezo by’abafana birakomeje, bamwe bavuga ko ari igihombo gikomeye ku mufana wa Rayon Sports, abandi bakavuga ko byari imyidagaduro isanzwe mu mupira w’amaguru.