Umukozi ufite imyaka 21 wo mu gace ka Louga, mu gihugu cya Senegal yatawe muri yombi azira gufatanwa ihene y’abandi ariko we yiyemera ko yashakaga kuyisambanya.
Uyu mukozi witwa Moussa Guèye yibye iyi hene y’abandi ayijyana mu ishuri rimwe,aho yayihambiriye bucece hanyuma kugira ngo iyi nyamaswa itabira, ayishyira umwenda mu kanwa.
Kubera ko yari azi neza imyitwarire ye mibi, uyu musore yagerageje kureba neza ko nta muntu uri kumureba ndetse ngo yabikoraga kenshi.
Uyu musore yaje kurangara iyi hene iramucika ayikurikiye akubitana n’itsinda ry’abantu bivugwa ko ari abasabirizi.
Yaje gushwana nabo kugeza ubwo avuga ko iyi hene ari iye ariko nyuma aza gutahurwa ko ari umujura ashyikirizwa polisi.
Kuri polisi, Guèye yiyemereye ko yari agiye gusambanya iyi hene.Ati”Nari nibye iyo hene kubera ko nashakaga kuyisambanya.” Urukiko rwamuhamije icyaha cyo kugerageza kwiba iyi hene aho kumushinja icyo gusambanya inyamaswa.