Ikipe ya APR FC yaguze myugariro w’Umunya-Sénégal, witwa Alioune Souané wakiniraga ASC Jaraaf y’iwabo kuri miliyoni zisaga 85 Frw.
Amakuru atugeraho avuga ko uyu musore w’imyaka 23 yageze mu Rwanda mu mpera z’icyumweru gishize mu rwego rwo gushyira umukono ku masezerano.
Uyu mukinnyi yifuzwaga bikomeye na Al Hilal yo muri Sudani ariko uyu mukinnyi akaba yahisemo Ikipe y’Ingabo z’Igihugu kubera amasezerano meza yahawe.
Nk’uko tubikesha ikinyamakuru Record cyo muri Sénégal, cyatangaje ko uyu myugariro yaguzwe ibihumbi 60 € ariyo asaga miliyoni 85 Frw. Azajya ahembwa 5000 €, azahabwa inzu ndetse n’imodoka byo kwifashisha mu gihe ari mu Rwanda.
Uyu mukinnyi ni umwe mu beza bari muri Shampiyona ya Sénégal kuko yatowe nka myugariro wahize abandi. Uyu mukinnyi kandi yari mu Ikipe y’Igihugu ya Sénégal yegukanye CHAN 2023.
Chairman wa APR FC, Col Richard Karasira aherutse gutangaza ko iyi kipe izagura abakinnyi batanu b’abanyamahanga ndetse aba mbere bazatangira kugera i Kigali muri iki cyumweru.