Umunyamakuru Mucyo Antha Biganiro wakoraga mu kiganiro ‘Urukiko rw’imikino’ amaze gutangaza ko yashyize akadomo ku mwuga w’itangazamakuru avuga ibyo agiye gukurikizaho

Umunyamakuru w’imikino Mucyo Antha Biganiro, wamenyekanye cyane mu kiganiro Munda Y’Isi kuri Radio TV 10, yamaze gusezera kuri iyi radiyo ndetse no ku mwuga w’itangazamakuru muri rusange. Yatangaje aya makuru ku wa Kabiri, tariki ya 10 Ukuboza 2024, mu kiganiro Urukiko rw’Imikino cyanyuraga kuri iyi radiyo.

Mu butumwa bwe bw’isesekara, Antha yavuze ko yafashe icyemezo cyo guhagarika umwuga w’itangazamakuru yari amazemo imyaka irenga 10, akimukira mu kindi gice cy’ubuzima kijyanye n’imikino. Ubu aherereye muri Afurika y’Epfo, aho agiye kwibanda ku gushaka impano z’abakinnyi bato muri Afurika no kubajyana mu bihugu by’u Burayi mu igeragezwa mu makipe akomeye.

Antha kandi yavuze ko mu minsi iri imbere azerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA), aho azaba asanze umugore we n’abana babo bamazeyo amezi ane.

Advertisements

Ni icyemezo cyaje nyuma y’igihe gito abantu bibaza aho yaba yaragiye, cyane ko atari akigaragara mu kiganiro Urukiko rw’Imikino, aho yari asanzwe ari umwe mu banyamakuru b’imena bakundwaga n’abakurikira imikino mu Rwanda.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

error: Content is protected !!
Scroll to Top