Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora (RCS) rwatangaje ko umunyamakuru Nkundineza Jean Paul yakubiswe n’abagororwa bagenzi be ku wa 20 Ukuboza 2024, ariko rwirinda ko byaba byari ku mugambi wapanzwe. RCS ivuga ko ibyo byabaye ari urugomo rusanzwe rukorerwa mu magororero kandi ko ubu ikirego cyashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB).
Mu gitondo cyo ku wa 3 Mutarama 2025, hacicikanye amakuru ko Nkundineza yakubiswe n’abantu bishyuwe, mu Igororero rya Mageragere aho afungiye. Gusa Umuvugizi wa RCS, CSP Kubwimana Thérèse, yahakanye ibyo kuba harabayeho umugambi wateguwe, ashimangira ko ari urugomo rw’abagororwa basanzwe.
CSP Kubwimana yemeje ko Nkundineza yakubiswe n’abandi bagororwa nyuma yo kurwana. Yagize ati:
“Ni ibintu byabaye ku itariki 20 Ukuboza 2024. Nkundineza yarwanye na bagenzi be kandi bijya bibaho kurwana kw’abagororwa. Ubuyobozi bw’Igororero bwarabibonye buramutabara kandi buramuvuza.”
Yakomeje avuga ko Nkundineza yaregeye ibyo yakorewe, ikirego kikaba cyashyikirijwe RIB kugira ngo gikurikiranwe.
CSP Kubwimana yavuze ko uretse gukurikiranwa mu bugenzacyaha, RCS ifite ibihano igenera abagororwa bakoze amakosa. Yagize ati: “Natwe dufite ibihano by’imyitwarire dutanga ku bantu bakoze amakosa. Tubashyira ahantu ha bonyine bagasobanurirwa amakosa bakoze, kuko umuntu warwanye utazi icyo yahoye undi ntiwamurekera mu bandi kuko ashobora kubikomeza.”
Kubwimana yirinze kuvuga impamvu yateye urugomo rwakorewe Nkundineza, avuga ko kuba ikirego kiri mu bugenzacyaha bituma badashobora gutanga amakuru ashobora kubangamira iperereza.
RCS yibukije ko iyo umugororwa akoreye icyaha muri gereza, aburana afunze. Iyo agihamijwe n’urukiko, igihano ahabwa kiyongera ku cyo asanzwe afungiwe.
Nkundineza Jean Paul yatawe muri yombi ku wa 16 Ukwakira 2023, ahamwa n’icyaha cyo gutangaza amakuru y’ibihuha ku wa 31 Nyakanga 2024. Yahanishijwe igifungo cy’imyaka ibiri n’ihazabu ya miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda (1,000,000 Frw), ariko asonerwa amagarama y’urubanza kuko yaburanye afunze.