Umunyamakuru w’imikino Sam Karenzi wari ukunzwe mu kiganiro Urukiko ry’Ubujurire kuri Fine FM, yasezeye

Umunyamakuru Sam Karenzi, uzwi cyane mu itangazamakuru rya siporo mu Rwanda, ari mu myiteguro yo gutangiza radiyo ye bwite. Amakuru yizewe agera kuri IGIHE dukesha iyi nkuru yemeza ko uyu munyamakuru yiteguye gufungura radiyo mu minsi ya vuba, ndetse amaze gusohoka mu kiganiro Urukiko rw’Ubujurire cyacaga kuri Fine FM, aho yari asanzwe akorera.

Inzira igana ku mushinga mushya
Sam Karenzi yari amaze iminsi atumvikana kuri Fine FM, aho yahagaritse akazi kubera uburwayi bwahuriranye n’uyu mushinga amaze igihe ategura. Nyuma yo gutangaza iby’uyu mushinga, Karenzi yamaze gusezera ku bagenzi be bakoranaga, atangaza ko yerekeje mu mirimo yo gushyira mu bikorwa icyerekezo cye gishya.

Sam Karenzi yatangiye kumenyekana cyane mu itangazamakuru rya siporo akorera Radio Salus, aho yamaze imyaka myinshi akora ibiganiro bikunzwe. Mu mwaka wa 2020, yerekeje kuri Radio 10, aho yifatanyije na Kazungu Claver, Kalisa Bruno Taifa, na Horaho Axel mu kiganiro cyakunzwe cyane kitwa Urukiko.

Nyuma y’igihe gito, mu mpinduka zakozwe muri Nyakanga 2021, Sam Karenzi yagizwe Umuyobozi wa Radio 10. Icyo gihe, bagenzi be nka Taifa Bruno basabwe gukora kuri TV10 mu kiganiro 10 Zone, naho Horaho Axel ahitamo gusezera kuri radiyo aho gukorera indi gahunda.

Mu Ukwakira 2021, Karenzi yerekeje kuri Fine FM, atangizayo ikiganiro Urukiko rw’Ubujurire, aho yahuje abari bagenzi be nka Taifa Bruno, Horaho Axel, ndetse nyuma yongeramo Regis Muramira na Kazungu Claver. Iki kiganiro cyongeye kwigarurira imitima y’abakunzi b’amakuru ya siporo mu Rwanda.

N’ubwo Sam Karenzi ataravuga byinshi ku mushinga wa radiyo ye, amakuru ahamya ko ibikorwa byo kuyitangira biri kugenda neza. Iyi radiyo izaba ari umwanya wo gukomeza gutanga umusanzu mu iterambere ry’itangazamakuru mu Rwanda, by’umwihariko mu bijyanye na siporo.

Advertisements

Abakunzi ba Sam Karenzi n’ibiganiro bye bakomeje gutegereza kumva aho azakomereza, ndetse n’ibiganiro bishya azashyira imbere muri iki cyerekezo gishya. Gusa, ibyo ari gukora biragaragaza ubushake bwo kuguma ari umwe mu bantu b’ingenzi mu itangazamakuru rya siporo mu Rwanda.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

error: Content is protected !!
Scroll to Top