Umunyarwenya Samu wo mu itsinda Zuby Comedy, ntiyagaragaye ku rutonde rw’abakandida bemewe rwatangajwe na NEC

Umunyarwenya Muco Samson wamenyekanye nka Samu mu itsinda rya Zuby Comedy, ntiyabashije gusohoka ku rutonde rw’agateganyo rw’abakandida bahatanira kwinjira mu Nteko ishinga amategeko y’u Rwanda, kubera ko atatanze icyangombwa cya muganga wemewe.

Icyo cyangombwa cya muganga wemewe nicyo Samu yari yabuze ubwo yatangaga kandidatire ye, gusa ariko ahabwa amahirwe yo kujya kugishaka ndetse aragitanga nubwo mu isuzuma ryakozwe na Komisiyo y’Igihugu y’amatora ryasanze cyaratanzwe na muganga utemewe.

Nk’abandi bakandida bose batibonye ku rutonde, n’uyu munyarwenya aracyafite amahirwe yo gushaka iki cyangombwa akaba yagitanga mbere y’iminsi itanu uhereye umunsi urutonde rw’agateganyo rwatangarijwe.

Tariki 23 Gicurasi 2024, nibwo Samu yashyikirije Komisiyo y’Igihugu y’Amatora impapuro zimwemerera kwiyamamaza nk’umukandida wigenda muri Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, NEC, agaragaza ko yifuza kuba umukandida ku mwanya w’Umudepite uhagarariye urubyiruko.

Advertisements

Ubwo yabazwaga icyamuteye imbaraga zo kujya muri Politike, Samu yatangaje ko zari inzozi ze kuva mu bwana, ahamya ko nk’umuturarwanda iyo aramuka atowe hari benshi byagahinduriye imyumvire by’umwihariko mu byamamare.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

error: Content is protected !!
Scroll to Top