Umusifuzi watutse umutoza Jürgen Klopp n’ikipe ye Liverpool, yahagaritswe burundu

Ishyirahamwe ry’Abasifuzi muri Shampiyona y’u Bwongereza (PGMOL) ryahagaritse burundu umusifuzi David Coote nyuma yo kugaragara mu mashusho yibasira ikipe ya Liverpool ndetse na Jürgen Klopp wahoze ari umutoza wayo. Amashusho yagiye hanze bivugwa ko ari ayo mu 2020, agaragaza uyu musifuzi avuga ko atishimiye uko Klopp yakiraga ibyemezo byafatwaga, ndetse akamuvugisha amukankamira cyane, bituma Coote avugira mu mashusho avuga ko Liverpool ari “umwanda.”

Ishyirahamwe ry’Abasifuzi ryakoze iperereza kuri ibi bikorwa bigayitse, rikimara kubona amakuru y’amashusho, ryahise rimuhanisha guhagarika burundu amasezerano y’akazi yari afitanye naryo. Umuyobozi wa PGMOL yavuze ko ibikorwa bya David Coote byagaragaye ko ari amakosa akabije kandi bitajyanye n’indangagaciro z’abasifuzi, ari nayo mpamvu amasezerano ye y’akazi yasheshwe.

Iryo shyirahamwe ryagize riti: “Ibikorwa bya David Coote byagaragaye ko ari amakosa akabije, bityo amasezerano ye y’akazi asheshwe. Tuzakomeza kumushyigikira mu bindi.” Nubwo Coote ari we washyizweho igihano, biravugwa ko afite uburenganzira bwo kujuririra icyemezo cyamufatiwe.

Advertisements

Byongeye kandi, amakuru aturuka mu nzego zizewe avuga ko Coote atajya imbizi na Liverpool kuko asanzwe ari umufana ukomeye w’ikipe ya Nottingham Forest, ndetse nubwo yari asanzwe ari umusifuzi mu mikino ya shampiyona, ntabwo yigeze asifura imikino ya Nottingham Forest. Ibi byatumye habaho impaka, kuko bamwe baketse ko ashobora kuba yaragize umwenda w’ikipe ya Liverpool.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

error: Content is protected !!
Scroll to Top