Umuziki wo mu Rwanda ikomeje gutera imbere umunsi k’umunsi ugereranyije umuziki wo mu 1999 ndetse n’umuziki wa 2024 ubona harimo itandukaniro rinini cyane kuko wasangaga abahanzi bakora amashusho ataryoheye ijisho .
Abahanzi bakoze indirimbo mu myaka icumi ishize bagiye bahura n’imbogagamizi zitandukanye bise imvune z’ abahanzi ,iyo urebye ubu ubona umuziki w’urwanda warateye imbere .
Abantu bakoreye indirimbo muri studio ya Royal Fm igitangira gukora umuziki wabonaga amashusho ameze neza dore ko hari benshi bayivuga ibigwi .
Ubuyobozi bwa Royal Fm bumaze kubona ko bukeneye gukora itandukaniro n’andi masitidiyo atunganya umuziki wo mu Rwanda yamfashe indege ajya mu gihugu cy’u Budage kugira ngo baganire k’uburyo babona ikorana buhanga rirenze mu gutunganya amajwi.
Nyuma Yuko Abayobozi ba Royal Fm bavuye mu rugendo bari baragiyemo bamaze gutangaza ko bazanye ikoranabuhanga rizabafasha gutunganya umuziki urenze mu rwego rwo gufasha abahanzi bo mu Rwanda batandukanye .
Abahanzi bakimara kumva ayo makuru mashya bavuze ko bagiye kujya bakorera indirimbo zabo muri studio ya Royal Fm kugira ngo ukundwe mu Rwanda ndetse no ku isi yose .
Royal Fm yavuze ko uburyo batunganyaga amajwi y’indirimbo bigiye kwiyongera kubera iryo koranabuhanga bakuye mu gihugu cy’u Budage.