Umwarimu w’i Nyabihu watanze kandidatire ye ku mwanya wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, yatangaje ko naramuka atowe hari akazi azahita aha Kagame

Umwarimu witwa Hakizimana Innocent, wo mu karere ka Nyabihu, ushaka kwiyamamariza kuba Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, yatangaje ko natsinda umukandida wa FPR Inkotanyi bazaba bahanganye mu matora, hari umwanya yamuteganyirije.

Yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru UMUSEKE dukesha iyi nkuru, unwo yari asoje gutanga kandidatire ye kuri Komisiyo y’igihugu y’amatora, Hakizimana Innocent yavuze ko yiteguye guha akazi Perezida Paul Kagame naramuka yegukanye uyu mwanya. Ati:“Nta majwi azandusha, usibye ko nawe namuteganyirije umwanya.”

Hakizimana kandi yavuze ko umunsi yari aje gutanga kandidatire, umupolisi yamusanze aho yarimo akoresha amafoto magufi, amubwira nabi ndetse ashaka kumwambika amapingu.

Uyu mwalimu yatanze ibyangombwa muri Komisiyo y’Igihugu y’Amatora birakirwa, bimwemerera kuziyamamaza mu matora ya Perezida ateganyijwe tariki 15 Nyakanga, 2024,raiko haburamo icyangombwa kimwe kigaragaza ko afite ubwenegihugu bw’Ubunyarwanda bw’umwimerere.

Ati “Icyangombwa cy’ubunyarwanda bw’inkomoko nasanze system yo mu Biro by’Abinjira n’Abasohoka idakora neza, kugikuramo biba ikibazo, ejo ndagitanga, nzagishyikiriza Komisiyo saa yine (10h00 a.m).”

Hakizimana Innocent yari yakodesheje imodoka imuzana gutanga kandidatire uyu munsi tariki ya 28 Gicurasi ariko uwo yari yakodesheje imodoka yamutengushye akuraho telefoni, bituma ajya kuri Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ateze moto.

Biteganyijwe ko kwakira kandidatire bizarangira tariki 30 Gicurasi 2024, mu gihe abemerewe kwiyamamaza bazatangazwa tariki ya 14 Kamena.

Advertisements

Hakizimana Innocent, yigishaga kuri GS REGA ADEPR, yo mu Karere ka Nyabihu, mu Ntara y’Iburengerazuba, ahamya ko yifuza kwinjira byeruye muri politiki kuko ari kwiga muri kaminuza amasomo ya politiki ( Political Science), aho yitegura kubona ‘Doctorat’.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

error: Content is protected !!
Scroll to Top