Umwe ukunda cyane burya nawe yikundira abandi

Umusore umwe yararongoye bucyeye se aramusura, bamaze kumwakira ahamagara wa musore aramubwira ati: “Zana hano urupapuro rw’umweru n’ikaramu y’igiti na gomme (rubber) ngire icyo nkwereka”.

Umusore abwira se ati ntabyo Dawe !
Umusaza ati jya kubishaka! Umusore ajya kubigura ariko yibaza byinshi! Abizanye se aramubwira ati ANDIKA, umusore ati nandike iki ? Umusaza ati andika icyo ushaka! Umusore yandika interuro ashaka, Umusaza ati bisibe wandike ibindi, umusore arabikora ariko abaza se ibibazo byinshi by’icyo ashaka kugeraho, maze Se aramwihorera ahubwo amutegeka kwandika asiba, nk’inshuro eshanu yandika asiba!
Umusaza : urwo rupapuro rurasa rute ?
Umusore : ni umweru ,
Umusaza : kuki ari umweru kandi wakomeje kurwandikaho ?
Umusore : Ni uko nandikagaho mbisiba !
Umusaza : Ni uko rero wowe n’umugore wawe ku rupapuro rw’ubuzima bwanyu bigomba kumera – nudasiba vuba ibitagushimishije kuri we,, na we ngo asibe ibitamushimishije kuri wowe, urwo rupapuro ruzuzura, umweru warwo muwubure, mugomba guhorana hafi gomme!

Ukaba uri umukobwa mwiza wakuze wifitiye ikizere uteretwa n’abasore barenga mirongo itanu, gusa umwe rukumbi niwe wari warihebeye ugahora wibaza icyo wakora kugirango wigarurire umutima we.

Ubwo abagushakaga nabo niko babona ko utabitayeho, gahoro gahoro nibwo bagenda bavaho umwe umwe.

Ejo ukabona wa musore wagutwaye uruhu n’uruhande, umwe wahoraga ubona ko nta musore numwe umurenze, ukabona nawe ararongoye !. Aho niho utangira gukanguka ugategereza ko muri ba bandi hari uwagaruka, amaso agahera mu kirere.

Watekereza ku myaka umaze kugira, umutwe ugashyuha maze ugatangira guta ibiro n’ubwiza bugashira. Abo wirukankaho ushaka burya nabo biruka bashaka abandi, irinde guca amazi cyangwa kwihenura ku ncuti zigusaba urukundo.

Mu buzima duhura n’ibintu byinshi, ni byiza kwitondera guca amazi cyangwa kwihenura ku ncuti zigukunda, ntawamenya ejo n’ejobundi uko bizaba bimeze.

Ubuzima ni nk’urupapuro rw’umweru twandikaho n’ikaramu y’igiti.Birashoboka ko ibyo wanditse wabisiba ubuzima bugakomeza.

HIRWA Aime

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

error: Content is protected !!
Scroll to Top