Urugamba Scovia Mutesi yashoje kuri MTN Rwafashe indi ntera

Kuwa 26 Kanama 2024 nibwo Mutesi Scovia yashyize hanze Ikiganiro cyagarutse kucyo yise ubusambo bukorwa  n’ikigo cy’itumanaho cya MTN ku muyoboro we wa YouTube witwa MUTESI Scovia.

Muri iki kiganiro hari aho yagarutse ku bukene avuga ko bwatewe na Gahunda ya MTN yiswe macye macye ariko ikazana ubujura aho  umuntu arangiza kwishyura amafaranga yasabwaga kugirango yegukane Telefone ariko MTN igakomeza kumukata amafaranga ya buri kwezi ndetse umuturage yabaza ishami rya MTN rimwegereye, rikavuga ko MTN atariyo igukura muri sisitemu. Ibi Kandi byari byanasohotse ku ikinyamakuru cya Kigali to Day aho bo bari banditse ko hari abishyuzwa amafaranga ya macye macye Kandi batarigeze bafata izi Telefone

Nyuma y’iki kiganiro cya Scovia ,abantu bahise bajya ahadikirwa ibitekere kuri YouTube maze bashyiraho icyo bise agahinda batewe na MTN. Umwe muri bo yanditse ubu butumwa agaruka kukuba MTN yarabakenesheje.

N’abandi benshi batanze ibitekerezo hafi ya byose bigaruka kukuba MTN  itaboroheye. Nyuma kuri X yahoze yitwa Twitter uwitwa Urinde wiyemera yahise Azana ya video Scovia agaragaza iki kibazo maze yandikaho ati” MTN yazengereje abantu yabatwaye amafaranga n’amadeni bafashe ntajya arangira

Nyuma abantu bahise bajya ahandikirwa ubutumwa bagaragaza Ibibazo bagiranye na MTN

Uwitwa umuhire umuhire yavuzeko agira ipaki yo guhamagara ariko ntibikunde, Kandi yahamagara ku murongo 100 ubusanzwe washyiriweho gukemura Ibibazo bakamubwirako yarangiye Kandi aribwo ayiguze.

Ibi bisa nibyo abandi bagarutseho bavuga ku bibazo bya interinete bagura ariko ntikore neza kugera bayisubije, naho ikoze neza igashira vuba.

Nyuma umuhanzikazi ukunzwe “Bwiza” yahise aza kuri X ati” Ntibabashuke MTN ikora neza ugize ikibazo hamagata 100 bagufashe” hano yabaye nkukoza agati mu ntozi kuko abantu bamuhakanyije arinako bavuga ibyo MTN yabakoreye bibi ndetse banahamagara iriya nimero ntigire icyo ibafasha.

Advertisements

Nyamara nubwo bimeze bitryo iyi sosiyete ya MTN yemera ko habaye ikosa mu kwishyuza amafaranga muri gahunda ya macye macye. Ibi yabigaragaje mu itangazo yasohoye ndetse inavuga ko iri kwishyura abatswe amafaranga Kandi bararangije kwishyura, gusa ibijyanye na interinete no guhamagara ntacyo byavuzweho

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

error: Content is protected !!
Scroll to Top