Urusenda ntirukabure ku ifunguro ryawe! Menya impamvu ukwiye kurya urusenda kenshi gashoboka

Urusenda nubwo rufite ubukare butuma bamwe barwinuba, ni kimwe mu birungo bikundwa cyane ku isi. Rukomoka ku bimera byo mu muryango wa Capsicum, rukaba rukoreshwa cyane mu guteka, kwivura, no gukora imiti y’inyunganiramirire kubera ibyiza byarwo byinshi.

Urusenda rufite intungamubiri nyinshi, zirimo:

Vitamini C: 240% by’iyo umubiri ukenera buri munsi, ikaba ingenzi mu kongerera umubiri ubudahangarwa no gukora collagen.

Vitamini B6: 39%, ifasha mu gukora imisemburo no gutunganya poroteyine.

Vitamini A: 32%, ifasha amaso n’imikurire y’uturemangingo.

Umuringa (Copper): 14%, ugira uruhare mu gukora insoro zitukura z’amaraso.

Ubutare (Iron): 13%, bufasha mu gutwara umwuka mwiza mu maraso.

Potasiyumu: 7%, ifasha umutima n’umuvuduko w’amaraso gukorana neza.

Akamaro k’Urusenda ku Buzima

1. Kurwanya indwara zinyuranye: Capsaicin, ikinyabutabire kirugize, gifasha mu kurwanya bagiteri, kanseri, diyabete no kugabanya cholesterol mbi.

2. Kugabanya uburibwe: Capsaicin ikoreshwa mu mavuta n’amapomade yifashishwa mu kuvura ububabare bw’ingingo n’imitsi.

3. Kongera ubudahangarwa: Vitamini C iri mu rusenda ifasha umubiri guhangana n’indwara ziterwa na mikorobi no kurinda indwara nka scurvy (kubura vitamini C).

4. Kurinda amaso n’uruhu: Vitamini A n’ibinyabutabire nka beta-carotene bikorera hamwe mu kurinda uruhu n’amaso.

5. Gutuma umubiri ukora neza: Vitamini B zitandukanye zirufite zifasha mu mikorere y’ubwonko, gukora insoro zitukura, no gutunganya imisemburo.

6. Kurinda umutima: Potasiyumu ifasha kugabanya umuvuduko w’amaraso no kugumya umutima ukora neza.

Nubwo urusenda rufite ibyiza byinshi, hari ibintu byo kwitondera:

Kwiyaka mu kanwa: Iyo urariye ku bwinshi, ushobora kumva hokerwa mu kanwa no mu muhogo. Amazi akonje cyangwa yogurt bishobora kugabanya ubwo bushyuhe.

Ibibazo by’igifu: Abantu bafite indwara z’igifu nka gastrite n’ikirungurira bagirwa inama yo kugabanya kurukoresha.

Kurinda Amaso: Ukoze ku rusenda ukajya mu maso, wumva bwikuba. Amazi akonje ashobora kugabanya ubwo buryaryate.

Advertisements

Urusenda ni isoko y’intungamubiri ikomeye, ifasha umubiri mu buryo bwinshi. Ariko gukoresha urusenda mu rugero no kumenya uburyo bwo kwirinda ingaruka zabwo ni ingenzi kugira ngo wungukire ku byiza birugize.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

error: Content is protected !!
Scroll to Top