Urutonde ngarukakwezi rwa FIFA rwerekanye ko ikipe y’igihugu Amavubi yungutse inota 1.71 gusa iguma ku mwanya wayo

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ yagumye ku mwanya wa 131 ku rutonde ngarukakwezi rwa FIFA rwasohotse kuri uyu wa 20 Kamena.

Ikipe y’Igihugu Amavubi yungutse inota 1.71, ubwo yose hamwe igira amanota 114.15.

Ikipe y’Igihugu ya Argentine yakomeje kuba ku mwanya wa mbere mu gihe igihugu cyazamutse imyanya myinshi ari Liberia (10).

Liberia ni yo yungutse amanota menshi (34,47) iba iya 142 mu gihe Guinée Equatoriale yatakaje amanota 47,53, imanuka imyanya 10 iba iya 89.

Advertisements

Maroc ni iya mbere muri Afurika, ikaba iya 12 ku Isi ikurikiwe na Sénégal.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

error: Content is protected !!
Scroll to Top