Urutonde rw’indirimbo 5 zasohotse muri iki cyumweru, rwihariwe na Korali. Kuko muri uru rutonde harimo Korali 3.
1 RUGABA YA ALICIA & GERMAINE
Ni indirimbo yabo ya kabiri nyuma y’iyicwa Urufatiro. Muri iyi ndirimbo humvikanamo agace kavuga ko Imana itita ku mateka y’ibisekuruza. Ni indirimbo nziza yaba amajwi ndetse n’amashusho.
2 IWACU NI MU IJURU YA KORALI SHALOM
Ni indirimbo itera Ibyiringiro ku bakunzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana bakizera Imana bagashishikarira kuzabana iteke mu ijuru.
3 MPISHA YA MUSABIREMA PLACIDE.
Uyu asanzwe Ari umwe mu batunganya indirimbo (Producer). Uyu mugabo yinjiranye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana indirimbo nziza yise Mpisha. Ni indirimbo we avuga ko Ari isengesho umuntu yakwifashisha mu kwegerana n’Imana.
4 YESU NDAMUKUNDA YA KORALI UMUBWIRIZA-BUTETE
Korali Umubwiriza ni Korali ibarizwa mu rurembo rwa Muhoza itorero rya Butete muri ADEPR. Mu gukora iyi ndirimbo bibanze ku impamvu bakunda yesu. Hano bihura n’ubuhamya bw’ukuntu bari bari kujya mu ivugabutumwa imodoka barimo igafatwa n’inkonjyi y’umuriro igakongoka, ariko Imana ikabarokora.
5. SENAKERIBU YA KORALI UMUBWIRIZA-RUBAVU
Iyi Korali ituruka mu karere ka Rubavu ikaba no muri Korali zikunzwe muri iyi minsi, nayo yasohoye indirimbo igaragaza ububasha bw’Imana n’inyungu zo kuyemerera ikabana nawe, babinyuza mu nkuru y’uwitwa SENAKERIBU
Izindi nkuru wasoma:
1. Cox – Umuhanzi ukiri muto, ufite impano idasanzwe mu kuririmba
2. Umuhanzi Safi Madiba yahawe ubwenegihugu bwa Canada
Turabemera muba mwacukumbuye amakuru asobanutse. Imana ikomeze ibagure👏👏👏