USA – Joe Biden yatangiye gutakarizwa icyizere n’abo mu ishyaka ry’Abademokarate

Abo mu ishyaka ry’Abademokarate ribarizwamo Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika , batangiye kwiga ku nyungu cyangwa igihombo bazagira mu gihe baba baramutse bahombye Joe Biden.

Ni inyigo barimo gukora mu gihe nyamara uyu Mukuru w’Igihugu w’imyaka 81 akomeje ibikorwa bye byo kwiyamamariza kuyobora Amerika kuri manda ye ya kabiri.

Ukwitwara nabi mu kiganiro mpaka giheruka aho yari ahanganye na mukeba we, Donald Trump ubarizwa mu ishyaka ry’Aba Repubulika, kwateje amakenga menshi ku bijanye (…)

Abo mu ishyaka ry’Abademokarate ribarizwamo Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika , batangiye kwiga ku nyungu cyangwa igihombo bazagira mu gihe baba baramutse bahombye Joe Biden.

Ni inyigo barimo gukora mu gihe nyamara uyu Mukuru w’Igihugu w’imyaka 81 akomeje ibikorwa bye byo kwiyamamariza kuyobora Amerika kuri manda ye ya kabiri.

Ukwitwara nabi mu kiganiro mpaka giheruka aho yari ahanganye na mukeba we, Donald Trump ubarizwa mu ishyaka ry’Aba Repubulika, kwateje amakenga menshi ku bijanye n’ubushobozi bwe bwo guhagararira ishyaka rye.

Ibi rero byatumye benshi bo mu ishyaka rye basa n’abamutakarije icyizere kuko basanga ashobora kuzabataba mu nama. Ni mu gihe we avuga ko agishoboye kuyobora kandi ko impamvu yitwaye nabi ubwo yari ahanganye na Trump, ari uko yari ananiwe kubera urugendo rw’indege yari yakoze.

Ejo ku Cyumweru ubwo Biden yiyamamarizaga mu bice bya Pennsylvania mu ntara ya mahindagu, bamwe mu bafata ibyemezo muri iri shyaka bakomeje inama biga ku kibazo cye niba bamureka akava ku butegetsi cyangwa niba bakomezanya, gusa ikibazo gisigaye ku kumenya uwamusimbura kuri uwo mwanya.

Bimwe mu bitekerezo bikomeje gutangwa, hari ibigaragaza ko mu gihe baba badashyigikiye Biden, ko byatanga amahirwe kuri Trump bityo Aba Repubulike bakegukana intsinzi.

umubanotv.com

Advertisements

.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

error: Content is protected !!
Scroll to Top