Utinya gutereta? Reka nkwibire ibanga

Gutinya ko bakwanga cyangwa se ‘gukatirwa’  ni ikintu gikomeye cyane. Muri wowe uba urwana n’ijwi rivuga ngo “Byagenda gute aramutse avuze ngo hoya?” cyangwa ngo “Ese ubundi ubu ndamutse nkozwe n’isoni?” Ariko dore uko bimeze; mu mujyi w’agatangaza nka Kigali aho amahirwe ahora yisukiranya, kureka ubwoba bukaganza ni ukwitesha amahirwe yo kugera ku cyo wifuza.

Akenshi ubwoba butesha abasore amahirwe yo gukundana n’abakobwa b’inzozi zabo ahubwo bikarangira batwawe n’abandi.

Ese ubundi ni ubuhe buryo bwiza bwo kwegera umukobwa ushaka kugira umukunzi? Byose bishingira ku kwigirira icyizere no kuba umuntu w’umunyakuri.

Mbere ya byose, ni ngombwa gusobanukirwa no kumva ko kwigirira icyizere bitavuze ko ugomba kuba umuntu uvuga cyane cyangwa umuntu utabura icyo atangaza mu bandi. Ahubwo bisobanuye ko ugomba kunyurwa n’uwo uri we kandi akenshi ukitega ibintu byiza.

Kuba wowe ubwawe ni ingenzi. Nta mpamvu yo kuvuga amagambo menshi yo kuryoshyaryoshya umuntu cyangwa ngo wiyemere. Abakobwa cyane cyane abo mu mijyi nka Kigali bafite ubushobozi bwo kubona umuntu uri kwiyoberanya.

Icyo bishimira kuruta ibindi byose ni umuntu w’inyangamugayo kandi uboneye. Niba ufitemo ubwoba buke ntacyo bitwaye, kuko akenshi abantu bashimishwa no kubona umuntu wa nyawe dore ko binagaragaza ko uwo mwanya ufite icyo uvuze kuri wowe.

Ikindi kintu cy’ingenzi ni uguhitamo igihe gikwiriye. Ubuzima bwo mu Mujyi wa Kigali burihuta cyane, aho ibiganiro no guhura kw’abantu bisigaye biba mu gihe gito cyane. Ni ngombwa guhitamo igihe gikwiriye cyo kwegera uwo wifuza kugira icyo ubwira.

Niba ari kumwe n’inshuti ze, byaba byiza utegereje igihe uzamubona wenyine, nko mu gihe atakiri mu biganiro n’abandi. Ibi biguha amahirwe yo kumuganiriza utikandagira kubera ubwoba uterwa n’abandi bari aho hafi kandi bizatuma mushyikirana mu buryo bwihariye.

Mu gihe uri kumwegera, bikore urangwa n’akamwenyu ku isura kandi wizeye neza ko ugaragara neza. Ushobora kumwegera ukamubwira uti “Hi, nakubonye hano none nifuje ko twamenyana.” bigatanga umusaruro mu buryo utakekaga.

Ibi bigaragaza ko wamwubashye kandi umumenyesheje ikikugenza udaciye ku ruhande. Wibuke ko intego ari ugutuma yumva yisanzuye kandi atabangamiwe mu buryo ubwo ari bwo bwose bitari bya bindi byo kuzana ibikabyo byinshi bigatuma akubona ukuntu.

Intangiriro nziza yindi ni ukumushimira [urugero: ukamubwira ko avuga neza]. Ni ingenzi ko utabikabiriza ahubwo ukavuga ibihari kandi bigaragara. Ariko na none aho kumushimira ibintu bigaragarira buri wese wagerageza ugashaka akandi gashya kuri we ku buryo na we bimutungura.

Wenda ushobora kumubwira ko wakunze imyifatire ye, uko yitwara cyangwa uko aganira n’abantu. Gushimira umuntu bikuvuye mutima ntibyibagirana kuko bigaragaza ko wafashe igihe ukamwitegereza kandi ukishimira ikintu cyihariye kuri we.

Uko ibiganiro birushaho kujya mbere ujye wibuka ko kumva ugatega amatwi ari byo byiza cyane kuruta kuvuga menshi. Ibi bigaragaza ko udashishikajwe n’uko agaragara gusa ahubwo ufite n’ubushake bwo kumumenya byimbitse.

Mubaze ibyo akunda, icyo avuga ku bimaze iminsi bijya mbere muri Kigali, cyangwa nk’ahantu ha mbere akunda cyane mu Mujyi kurusha ahandi. Ibi ntibituma murushaho kwiyumvanamo gusa kuko binagaragaza agaciro uha ibitekerezo bye n’uko abona ibintu.

Ariko se noneho mu gihe adashishikajwe n’ibyo byose? Aha ni ho kwihangana kwawe kuba gukenewe. Ntabwo ibintu bimwe uzakora bizakwizeza ko muzahita mwiyumvanamo, kandi ibyo ni ibintu bisanzwe.

Kuba atakwishimira ntibivuze ko ari iherezo ry’ubuzima. Ni kimwe mu bibaho mu buzima busanzwe ahubwo icy’ingenzi ni uburyo ubyitwaramo.

Niba ibyo wakoze byose nta musaruro byatanze, mushimire k’ubw’umwanya yaguhaye hanyuma wigendere.

Advertisements

Wibuke ko kumenya uko witwara muri ibi bihe bituma hari ukuntu kwiza ugaragarira wa muntu ku buryo bishobora gufungura amarembo yo kongera guhuza na we mu bindi bihe by’ahazaza.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

error: Content is protected !!
Scroll to Top