Wa musirikare ufite ipeti rya Sgt witwa Minani wari ukurikiranyweho kwica abaturage 5 b’i Nyamasheke, yakatiwe urumukwiriye – AMAFOTO

Urukiko rwa Gisirikare rwahamije Sgt Minani Gervais ibyaha bitandukanye birimo ubwicanyi buturutse ku bushake, gukoresha intwaro bidategetswe n’umukuru, kwangiza, kwiba no kuzimiza ku bushake igikoresho cya gisirikare. Rwahanishije igifungo cya burundu no kunyagwa amapeti ya gisirikare.

Sgt Minani yashinjwaga kwica abantu batanu ku wa 13 Ugushyingo 2024, mu kabari ko mu isantere ya Rushyarara mu Mudugudu wa Rubyiruko, Akarere ka Nyamasheke. Abishwe ni Benemugabo Denis (17), Habumugisha Onesphore (20), Sindayiheba Zephanie (44), Muhawenimana Jonas (35), na Nsekambabaye Ezra (51).

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko Sgt Minani yari yahawe uruhushya rw’iminsi 10 ariko aho kujya mu kiruhuko, yagiye mu kabari. Bwavuze ko nyuma yo gushyamirana na nyir’akabari bapfa amafaranga yanywereyemo, yagiye gufata imbunda yo mu bwoko bwa SMG-3945 maze arasa amasasu 60, yica abantu batanu.

Me Murigande Jean Claude, wari wunganiye Sgt Minani, yaje kwikura mu rubanza avuga ko umukiliya we afite uburwayi bwo mu mutwe. Nyamara, raporo ya muganga yagaragaje ko Sgt Minani ari muzima, bityo urubanza rurakomeza. Nubwo Sgt Minani yemeye ibyaha, asaba imbabazi avuga ko yabitewe n’ihohoterwa yari yakorewe, Urukiko rwasanze nta mpamvu yoroheje igihano cyahawe.

Advertisements

Nyuma yo gusuzuma ibimenyetso byose, Urukiko rwemeje ko ibyaha byakozwe bigaragaza umugambi w’ubugome ndengakamere. Rwanzuye ko Sgt Minani ahanishwa igifungo cya burundu, kunyagwa amapeti ya gisirikare no gukurikiranwa ku byaha byose yari ashinjwa.

 

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

error: Content is protected !!
Scroll to Top