Hashize iminsi yago wamamaye mu Itangazamakuru ndetse akaba n’umuhanzi avuzweho guhunga igihugu, gusa mu kiganiro aherutse kugirana n’uwo yise mukuru we nawe uzwi cyane mu mikino nka Jado Castar, yago yavuzeko Ari muri Uganda ndetse ko Ari gukorerayo akazi. Hano yanavuzeko atahunze igihugu ahubwo ko yahunze agatsiko k’abantu
Nyuma y’ibyo byose byavuzwe Yago yanditse Andi mateka nyuma yo kugaragara mu ndirimbo yitwa Belinda y’umuhanzi akaba n’utunganya umuziki (Producer) muri Nigeria Fiokee. Uyu Fiokee ni izina rikomeye cyane kuko ni umwe mubacuranzi bacuranga gitari ku isi. Hari abahanzi bazwi cyane bakorana nawe barimo Burna boy, Davido n’abandi benshi.
Nyuma yo gusohoka muri iyi ndirimbo yago yahise ajya ku rubuga rwe rwa X yandikaho ati” mu izina rya Yesu harimo imbaraga ndetse zikomeye” Yago yahise anateguza indirimbo nshya yise NZARIRIMBA IGITANGAZA.