Yaje afite telemusi irimo amazi ashyushye! Wasiri wa Rayon Sport yakoreye imihango kuri Adama Bagayogo na Fall Nanjye yatunguye benshi nyuma y’umukino Rayon Sport yatsinzemo AS Kigali – VIDEWO

Umunyamakuru Wasiri, uzwiho gukora udushya no gushyigikira ikipe ya Rayon Sports yambara ubururu n’umweru, yongeye kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga. Wasiri, ufite akazi k’itangazamakuru muri iyi kipe, ntiyigeze acikwa n’umukino Rayon Sports yatsinzemo AS Kigali ibitego 3-1 kuri Kigali Pele Stadium.

Nyuma y’uyu mukino wari witezwe na benshi, Wasiri yakoze ikintu kidasanzwe cyatangaje abafana n’abakurikiranaga umukino. Yagaragaye afite telemusi irimo amazi ashyushye n’agacupa karimo amazi akonje, maze atangira koza ibirenge by’abakinnyi babiri b’ikipe ya Rayon Sports, Adama Bagayogo na Fally Nganye.

Iki gikorwa cyabaye nk’igitaramo ku kibuga, aho abafana bari bataramanye n’ibyishimo kubera intsinzi ya Rayon Sports. Abantu benshi batangajwe n’iki gikorwa cya Wasiri, abandi baramushima ku bw’urukundo rudasanzwe agaragariza ikipe ye.

Advertisements

Wasiri azwiho kugira uburyo budasanzwe bwo kwerekana urukundo akunda ikipe ya Rayon Sports, bikaba bitunguranye kubona akomeza gukora udushya dutuma akomeza kugirwa ikirangirire mu bakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda.

 

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

error: Content is protected !!
Scroll to Top