Bad Rama washinze inzu ifasha abahanzi ya The Mane Music, arembejwe n’uburwayi utaramenyekana.
Uyu musore yasabye abakunzi be kumusengera, nyuma y’uburwayi bumurembeje nubwo atazi neza ubwo aribwo kuko n’abaganga babuyobewe.
Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Bad Rama yavuze ko arembye bikomeye ndetse akeneye amasengesho y’abamukurikira kuko abaganga bayobewe n’ubwoko bw’indwara afite.
Yagize ati “Nshuti zanjye maze icyumweru mu buribwe bukomeye, abaganga babuze indwara bansubiza mu rugo nanubu sinzi icyo ndwaye. Umubiri uri kundya, nkagira umuriro mwinshi munsengere uburibwe buhagarare, murakoze.”
Bad Rama washinze sosiyete ya The Mane Music, yanyuzemo abahanzi nka Marina, Queen Cha, Marina, Jay Polly, Calvin Mbanda n’abandi bagiye bakorana batandukanye.